RFL
Kigali

Gasogi United igiye kubaka Sitade yayo izaba yakira abantu ibihumbi 20

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:25/05/2020 13:52
0


Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles, uzwi nka KNC, yavuze ko mu gihe cy’umwaka umwe iyi kipe izaba yamaze kubaka ikibuga cyayo gifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20, ku buryo mu mwaka w’imikino wa 2021/22 iyi kipe itazongera gukinira ku kibuga itiye.



Mu mwaka wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere, Gasogi United yasoje mu makipe 10 ya mbere, nyuma yuko izamutse mu mwaka w’imikino wa 2019/20, ikaba yakoreshaga Stade ya Kigali mu kwakira imikino yayo mu gihe imyitozo yakorerwaga kuri Stade ya Kicukiro.

Mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube y’ikipe, KNC yagize ati “Mu mwaka w’imikino wa 2021/22, Gasogi United ntimuzongera kuyibona ku kibuga cy’igitirano”.

Abajijwe niba koko bishoboka bijyanye n’uko kubaka Stade bigorana ndetse amakipe menshi mu Rwanda akaba yarabinaniwe, KNC yavuze ko bizeye ko bazabigeraho.

Yagize ati “Hari abivuze, banakusanya inkunga yo gukora icyo gikorwa, ariko twe turemeza ko umwaka w’imikino wa 2021/22, ntabwo muzongera kubona Gasogi United ku kibuga cy’igitirano. Wimbaza byinshi, muzi dutekereza iki? Twe ntabwo turimo kurota”.

KNC yatangaje ko Stade y’ikipe ye izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 birimo ibihumbi 16 byicaye neza ahatwikiriye.

“Reka mbacire amarenga, 2021/22 Gasogi United izaba ifite ikibuga gifite ubushobozi bwakira abantu bicaye neza, ibihumbi 16. Abandi bashobora guhagarara, batari munsi 4000. Ubwo ni ikibuga cy’ibihumbi 20.”

Mu mwaka wa mbere mu cyiciro cya mbere, Gasogi United yasoje shampiyona iri ku mwanya wa cyenda n’amanota 29 mu mikino 23 yakinwe.

Kimwe n’andi makipe, Gasogi United iri kwitegura umwaka w’imikino wa 2020/21, ikaba inafite intego yo kugerageza gutwara kimwe mu bikombe bikinirwa mu Rwanda kuko bemeza ko bari mu makipe afite abakinnyi beza muri iyi shampiyona.


KNC yemeza ko mu mwaka umwe Gasogi United izaba ifite Sitade yayo


Gasogi United yiteguye kwitwara neza mu mwaka utaha w'imikino





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND