RFL
Kigali

Miss Meghan yagizwe umuyobozi muri Miss Rwanda akurikira Jolly, Elsa na Liliane

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2020 13:05
0


Nimwiza Meghan wambitswe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2019, yagizwe Umuyobozi muri kompanyi ya Rwanda Inspiration Back Up itegura Miss Rwanda ushinzwe ibijyanye n’Itumanaho akaba n’umuvugizi.



Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gicurasi 2020, abategura irushanwa rya Miss Rwanda batangaje ko “Twishimiye kubamenyesha ko Miss Nimwiza Meghan ariwe ushinzwe ibijyanye n’Itumanaho akaba ari n’umuvugizi.” 

Ibi bikozwe mu rwego rwo gukomeza gushyigikira urugendo rw’Iterambere rw’umwana w’umukobwa, no gufasha abaciye muri iri rushanwa kuba ari bo bakora aka akazi kuko babifiteho ubumenyi.

Nimwiza Meghan ahawe izi nshingano mu gihe aherutse gutanga ikamba rya Miss Rwanda 2020 ryambitswe Nishimwe Naomie, wikuye mu maboko ya Rwanda Inspiration Back Up yagombaga kumucungira inyungu n’iby’umushinga we.

Nimwiza Meghan yinjiye mu bakozi ba Rwanda Inspiration Back Up asangamo Iradukunda Liliane wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2018 ushinzwe imigendekere y’igikorwa [Operations Manager].

Asanzemo kandi Iradukunda Elsa Nyampinga w’u Rwanda 2017, ukuriye ishami rishinzwe abafatanyabikorwa [Director of Partnership] mu irushanwa rya Miss Rwanda.

Hari kandi Miss Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016 kenshi uba ukuriye Akanama Nkemurampaka, aho afite n’ibindi bikorwa akora bigamije guteza imbere iri rushanwa.

Aba bakobwa bose bafite ikipe ngari bakorana bashyira hamwe mu kunoza neza akazi bashinzwe.

Mu bandi bakobwa bakoze akazi mu irushanwa rya Miss Rwanda, barimo Mpogazi Vanessa Igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2016, wari ushinzwe itumanaho ndetse na Uwase Rangira D’Amaour Igisonga cya kane cya Miss Rwanda 2016 wakunze kugaragara mu jonjora yandika ababaga bahataniye ikamba rya Miss Rwanda.

Miss Nimwiza Meghan yahawe akazi mu irushanwa rya Miss Rwanda

Miss Iradukunda Liliane ashinzwe imigendekere y'irushanwa rya Miss Rwanda


Miss Mutesi Jolly kenshi aba ari mu kanama Nkemurampaka kemeza Miss Rwanda, afite n'ibindi bikorwa akora muri Miss Rwanda


Miss Iradukunda Elsa afite umwanya ukomeye mu irushanwa rya Miss Rwanda, aho ayoboye ishami rishinzwe Abafatanyabikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND