RFL
Kigali

Meddy na The Ben barashaje! Fax Rapper yibasiye abahanzi bakomeye mu Rwanda avuga ko inganzo yabo ishaje ‘Imburagihe’ –VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/05/2020 13:37
0


Umuraperi Fax Rapper ageze kure umushinga wo gusohora Album yitiriye indirimbo ye ‘Imburagihe’ yibasiyemo abahanzi bakomeye mu Rwanda, avuga ko inganzo yabo yakamye mu gihe bari itara ryaka mu myaka ishize.



Iyi ndirimbo ifite iminota 4 n’amasegonda 02’ avugamo ko Meddy, Knowless Butera, Meddy, Jay Polly, Ama G the Black, Teta Diana, P-Fla inganzo yabo yashaje ‘imburagihe’ kandi ko bahoranye amavuta y’ubwamamare. 

Uyu muhanzi avuga ko ibyo avuga atari ugutebya. Mu mashusho y’iyi ndirimbo ashwanyaguza ibinyamakuru bitandukanye byandika biba bivuga ku byo aba bahanzi bahugiyemo muri iki gihe.

Fax Rapper yabwiye INYARWANDA ko yakoze iyi ndirimbo mu rwego rwo kugaragaza ko abahanzi bitwa ko bakomeye mu Rwanda nta mutaru barenze nyamara baratangiye umuziki mbere y’abandi bahanzi ubu bakomeye muri Afurika.

Yavuze ko Meddy na The Ben batangiye umuziki mbere ya Diamond ariko ubu akaba abarusha ibikorwa byageze kuri benshi. Ibintu abona mu ndorerwamu y’uko inganzo yabo yashaje imburagihe.

Ati “Meddy na The Ben ni abantu bakoze umuziki cyera, bakoze mbere y’aba-Diamond bo muri Tanzania. Mu gihe bakoraga muri za 2009 ni abantu bashyiragamo ingufu, banakoraga ibintu byumvikana ko bashobora kugira urundi rwego bageraho, ariko ubu ngubu bageze muri Amerika baragiye barakoze ariko na n'ubu baracyahangana na Buravan, Amalon na Bruce Melodie.”

Yungamo ati “Kandi ni abahanzi bagakwiye kugeza u Rwanda ku yindi ntera. Ubu Diamond ni umuhanzi Afurika yose ibona. Umuntu wese aho ari aramuzi, aramwumva. Iyo urebye The Ben na Meddy, ni abahanzi bari mu gatebo kamwe nyine badafite aho bashaka kutugeza.”

We avuga ko aba bahanzi bakomeye ubu ibyo bari gukora muri iki gihe atari byo bagakwiye kuba bakora niba bashaka kugeza umuziki w’u Rwanda ku ntera ishimishije.

Fax Rapper avuga ko ubu Ama G the Black asigaye akina urwenya kurusha uko umuziki, akavuga ko Knowless asigaye aririmba ibibazo byo mu nshuti ze atakiririmba umwimerere w’indirimbo zamuhaye igikundiro naho ngo Teta Diana yaretse umuziki.

Uyu muraperi avuga ko ntacyo yavuze kuri P-Fla kuko asigaye yirirwa mu bitutsi kurusha uko akora umuziki. Ati “Uretse ibitutsi gusa, no kwirirwa avuga gusa nta kintu kizima agikora. Ni yo mpamvu navuze inganzo, ntabwo navuze ko bo bashaje, ahubwo nasobanuraga ko ‘inganzo’ kandi inganzo igomba gushyigikirwa.”

Yavuze ko iki ari igihe cyo gushyigikira abahanzi bashya bari kwigaragaza mu muziki barimo Amalon n’abandi. Fax Rapper avuga ko bibabaje kuba Jay Polly yararirimbye ‘Akanyarirajisho’ ubu akaba ari kuririmba inzoga ‘Hennesy’, ngo ni ikimenyetso cyerekana ko nta kindi cyo kumwitegaho.

Album ya Gatatu Fax Rapper yise ‘Imburagije’ izajya ku isoko ku wa 28 Gicurasi 2020. Uyu muhanzi avuga ko yatangiye gukora amashusho y’izi ndirimbo kugira ngo bizasohokane.

Iyi Album iriho indirimbo zirindwi nka ‘Abaraho’, ‘Temamo’, ‘Yanze kuvamo’, ‘Take Care’, ‘Imbogo’ n’izindi.

Uyu muraperi asanzwe afite n’izindi Album ebyiri zirimo iyitwa ‘Rugamba’ yasohoye mu 2015 iriho indirimbo 12, ndetse n’indi yitwa ‘Imbohe’ iriho indirimbo umunani.

Fax Rapper [Beat Killer] ni umuraperi akaba na Producer, ni we witunganyiriza nyinshi mu ndirimbo ze. Akora injyana ya Hip Hop, Afro Pop ndetse, Afro Beat, Dancehall n’izindi.

Fax Rapper aritegura gusohora Album yitiriye indirimbo ye  'Imburagihe'

Umuraperi Fax Rapper yibasiye abahanzi bakomeye, avuga ko inganzo yabo yashaje 'Imburagihe'

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMBURAGIHE' FAX RAPPER YIBASIYEMO ABAHANZI BAKOMEYE MU RWANDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND