RFL
Kigali

Maitre Dodian yakubiswe umugeri bya nyabyo n’umunyamakuru Guterman Guta mu mashusho y’indirimbo ye-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/05/2020 13:02
0


Ni kenshi cyane usanga mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo hagaragaramo ibikorwa ariko ibyinshi biba bitarabaye. Umuhanzi uri mu bari kuzamuka neza muri Muzika Nyarwarwa, Maitre Dodian we yakubiswe umugeri bya nyabyo n’umunyamakuru benshi bazi ku kazina ka Guterman Guta mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye nshya.



Uko bwije n'uko bukeye muri muzika Nyarwanda hagenda hagaragara abanyempano, ubu umuhanzi uri mu bakizamuka bagezweho ni Maitre Dodian ukomeje kwerekana imbaraga n’urukundo afitiye umuziki Nyarwanda mu ijwi rye ryiza n’imiririmbire iri gukurura benshi. Amazina ye nyakuri yitwa Ngarukiyintwali Jean de Dieu, ahakoresha akazina ka Maitre Dodian ku ruhando rwa muzika.

Afite indirimbo zisaga 10 zikoze mu buryo bw'amajwi n’amashusho. Aganira na Inyarwanda.com yagarutse ku butumwa bwe atambutsa mu ndirimbo aho yahereye ku ndirimbo yise “Narabyemerewe” yasohoye mu minsi ishize, iyi ndirimbo yakorewe muri Monster records ikorwa n’umuhanga mu gutundanya amajwi Knoxbeat naho mu buryo bw’amashusho ikorwa na AB Godwin. 


Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo ye, Maitre Dodian yagize ati “Narabyemerwe ni indirimbo ifite ubutumwa bugaragaza ko mu buto bw’umuntu akenshi uba usanga nta burenganzira bwo gukundana afite aho nabwiraga umukunzi ko noneho nabyemerewe gukundana. 

Nayikoze ngira ngo uzayumva wese azumve ibintu bitatu ari byo: kurambana mu rukundo, kwihanganirana mu gihe hari abitambika mu rukundo rwanyu ndetse no kumvisha Ababyeyi ko ushobora kwirinda guhohotera umwana mu rukundo kuko hari igihe n’ubundi babikora mu rwihisho”.


Maitre Dodian yabajijwe ku ndirimbo aherutse gusohora yise “Ntawamenya” ari nayo yakubitiwemo umugeri mu ifatwa rw’amashusho yayo, asubiza gira ati “Ni indirimbo ishishikariza abantu koroherana, mu byiza no mu bibi ntihabeho kwiheba. 

Nifuzaga kwereka abantu ko umuntu adakwiye kurebera umuntu mu ndorerwamo y'amateka y'ahahise he cyangwa ubuzima abayemo ngo abone kumuha agaciro ahubwo byaba byiza umurebeye mu hazaza he kandi ukamwubaha ugira uti “Ntawamenya ejo he”, nasabaga rero abafite ibigwi kwirinda kuyobogwa nabyo bakandamiza abafite intege nke".


Ntawamenya yakozwe na Heavy kick mu buryo bw’amajwi naho amashusho yayo akorwa na AB Godwin. Muri iyi ndirimbo byaje kumenyekana ko mu ifatwa ry’amashusho yakubiswe umugeri  n’umunyamakuru Guterman Guta akaza no kubandagara nyuma ariko yabajijwe impamvu niba haba hari amakimbiranye yari asanzwe afitanye n’uyu munyamakuru, adutangariza ko uwamukubise yamubwiye ko nta mutima mubi yabikoranye.

Yagize ati ”Ni byo koko mwarabyumvise ko nakubiswe bya nyabyo umugeri mu rubavu nkabandagara ni akantu gatangaje nyine umunyamakuru Gutermann guta uyigaragaramo yankubise umugeri imbavu yenda kuzivuna ngira ngo yari asanzwe andwaye ariko naje kumubaza ambwira ko nta mutima mubi byari ugukina mu ndirimbo. Navuga ko atanyaga na gato, ni inshuti yanjye magara, byabayeho nta mutima wo kumbabaza yari afite muri rusange”.

Maitre Dodian akomeza avuga ko muri muzika afite umuhate kandi azageza ibihangano byiza birimo ubutumwa bwiza ku Banyarwanda dore ko abenshi bakunze indirimbo ze zirimo; Byanyabyo, Nzahagera, Ikiganza yakoranye na Mr Kagame, Narabyemerewe, Reka Kurira, n’izindi.

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO “NTWAMENYA”YA MAITRE DODIAN


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “NARABYEMEREWE” YA MAITRE DODIAN







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND