RFL
Kigali

Tanasha aritabaza inkiko ahangane n’uwavuze ko ari Se w’umwana we aho kuba Diamond Platnumz

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/05/2020 12:05
0


Nyuma y'aho umuhanzikazi akaba n’umunyamakuru w’icyamamare mu gihugu cya Kenya, Tanasha Donna, yumvise amakuru yamurakaje cyane y’umugabo witwa Mwijaku watangaje ko yabyaranye na Tanasha umwana w’umuhungu ko abavuga ko uwo mwana ari uwa Diamond atari byo, byatumye cyane uyu mugore ndetse agiye kwitabaza inkiko ku makuru avuga ko yahimbiwe.



Tanasha Donna, nk’uko amakuru atandukanye abivuga, arateganya gufatira ibyemezo Mwijaku umunyamakuru wa radiyo yo muri Tanzaniya kubera ko avuga ko ari se nyawe w'umuhungu we, Naseeb Juniour.


Icyemezo cya Tanasha cyatewe n'umuririmbyi wo muri Tanzaniya, Ray C, wagiriye Inama ya kigabo Tanasha, nawe nyuma yo kumva ayo makuru yatambukijwe n’uwo munyamakuru Mwijaku wabinyujije kuri Radiyo ashimangira ko ari we wabyaranye na Tanash Donna abakekaga ko ari Diamond babyibagirwe.

Ray C yavuze ko ibikorwa by’uyu munyamakuru bitemewe kandi ko Tanasha agomba kumenya uburemere buzanwa no kubyara.

Tanasha Donna’s response after Ray C asked her to sue radio presenter claiming to have fathered her son

Ray C ni we wagiriye inama Tanasha  kugana inkiko

Uyu muhanzi yagize  Ati: "Hariho ibintu twe nk’abantu dukora mu bucucu cyane ariko hari igihe umuntu agomba gukura mu  bitekerezo  kandi ugomba kumenya icyo ukorera undi. Ibi byo kwiyitirira umugore wundi n’umwana wundi ni bibi cyane mu rwego rwo hejuru.

Ibi niba yarabikoze yikinira ariko k’umuryango we sinkeka ko ibi bisekeje, hariho abantu bababara mu mutwe rwose Mwijaku ntiyari kuvuga ibi. Tanasha abone umunyamategeko urega uyu mugabo  byaba byiza, Ibi birenze gusuzugura kandi ibi bigomba guhagarara. ”


Ku rundi ruhande, Tanansha yashubije Ray C wamugiraga inama avuga ko yamaze kuvugana n'umwunganizi we kandi vuba aha uzatanga radiyo mu birego bisebanya nk’uko amakuru ya Nairobinews abivuga, gusa Tanasha yerekanye ko yababajwe n’uyu munyamakuru wiyitiriye ko yaryamanye na we bakabyarana.

Tanasha ati “Idebe  ririmo ubusa ritera urusaku rwinshi, yavuze ubusa rwose gusa  azakira vuba ibaruwa imurega  wenda aracyafite ishyaka igihe azaba ari mu rukiko yisobanura”. Mwijaku yagiye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga avuga ko yari se w'umuhungu wa Tanasha atari umuririmbyi wo muri Tanzaniya, Diamond Platinumz.


Twavuga ko Tanasha Donna yabyaranye na Diamond Platnumz  kuko Diamond arabishimangira, Tanasha yibarutse  umuhungu we yabyaranye na Diamond  mu Kwakira umwaka ushize. Icyo gihe yari afitanye umubano na Diamond Platinumz nyuma bagatandukana  kugeza magingo aya umwe aba ukwe undi ukwe ntibakibana nk’umugabo n’umugore.

Diamond Platnumz et al. posing for the camera: Daddy's boy: Tanasha Donna's grown son stuns netizens with striking resemblance to Diamond Platnumz

Tanasha Donna yatandukanye na Diamond bamaze kubyarana umwana umwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND