RFL
Kigali

King Ruganzu yahuje imbaraga na Gisa cy'Inganzo bakorana indirimbo 'Arakaraga'-VIDEO

Yanditswe na: Editor
Taliki:24/05/2020 3:11
0


Robert Ruganzu {King Ruganzu} umuhanzi Nyarwanda uba muri Canada, nyuma y'iminsi micye ashyize hanze indirimbo yise 'Pole pole', kuri ubu yamaze gusohora indi nshya 'Arakaraga' yakoranye na Gisa cy'Inganzo umwe mu bahanzi b'abahanga cyane mu Rwanda.



King Ruganzu ni umunyarwanda utuye mu gihugu cya Canada ari naho akorera umuziki. Ni izina rishya mu muziki nyarwanda dore ko amaze gukora indirimbo eshatu (3) gusa ari zo: 'Ni wowe natoye' yakoranye na producer Jarimba the Cassannova, 'Pole pole' na 'Arakaraga' yakoranye na Gisa cy'Inganzo. Yavuze ko yisunze Gisa kuko yamubonyemo ubuhanga.


King Ruganzu yifuza gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu karere

Cassannova Entertainment kompanyi uyu muhanzi abarizwamo, ni yo yamutunganyirije amashusho y'iyi ndirimbo ye nshya 'Arakaraga'. Ni amashusho yafashwe ndetse atunganywa na Producer Cassannova umuyobozi wa Cassannova Entertainment akaba n'umujyanama wa King Ruganzu. Uyu muhanzi yavuze ko nyuma ya Gisa cy'Inganzo, yifuza gukorana indirimbo n'abahanzi bakomeye mu karere ka Afrika y'Uburasirazuba.

Mu kiganiro aherutse kugirana na INYARWANDA, King Ruganzu yavuze ko intego ye mu muziki ari ukuzamura Muzika nyarwanda ikagera ku rwego rwisumbuyeho ndetse agashyira imbaraga nyinshi mu kurwanya ibiyobyabwenge. Yunzemo ko azashishikariza urubyiruko cyane cyane abasore gukura amaboko mu mifuka bagakunda umurimo. Yagize ati "Abasore bagakora bakumva ko ubuzima buza buhoro buho nta n'umwe uvuka afite".


REBA HANO 'ARAKARAGA' INDIRIMBO NSHYA YA KING RUGANZU FT GISA CY'INGANZO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND