RFL
Kigali

Nziza Innocent amaraso mashya mu muziki wa Gospel yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ejo hanjye'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/05/2020 16:58
0


Nziza Innocent uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umunyempano utanga icyizere cy'ejo heza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere yise 'Ejo hanjye'. Ni indirimbo isaba abantu bari mu bibazo binyuranye kudakuka imitima kuko ejo habo Imana yahateguye.



Iyi ndirimbo 'Eho hanjye' yakozwe na producer Martin Mugisha, igitekerezo cyo kuyikora, Nziza Innocent wayanditse, yavuze ko cyavuye mu buzima bwa buri munsi umuntu agenda ahura nabwo ariko cyane cyane akaba yarahawe ijambo ry'ihumure ku bantu basa nk'abananiwe ko kurenga kw'izuba ari ikimenyetso cy'umunsi mushya w'ejo. 


Aganira na INYARWANDA, Nziza Innocent yagize ati "Ibyiringiro nashakaga gutambutsa ni ukuvuga ko uko biri atari ko ejo bizahora kuko n'ubwo nta nzira nta bwoba kuko ejo hacu Uwiteka yahatekereje mbere yacu kandi harahari". Yavuze ko n'ubwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere muri uyu nwaka, yatangiye umuziki kera, awutangirira muri korari y'abana mu 2008, kugeza n'ubu akaba akomeje kuririmba.  

Magingo aya amaze gukora indirimbo imwe yitwa 'Ejo hanjye', gusa avuga ko afite n'izindi nyinshi ziri mu nzira. Uyu musore w'umunyempano Nziza Innocent, yakuriye muri ADEPR kuva mu 2008 akiri mu Rwanda mu Burasirazuba aho bita mu Mutara. Ubu ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika akaba ari n'umunyeshuri muri iki gihugu.

 

UMVA HANO 'EJO HANJYE' INDIRIMBO YA MBERE YA NZIZA INNOCENT








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND