Muri iyi minsi abagore ni bamwe mu bari kugaragaza ko bashoboye. N'ubwo babigaragaza ariko hari abagira impinduka zigaragarira buri wese mu byo bakora zifitiye sosiyete akamaro kurusha abandi. Umunyarwanda yabivuze neza ati “Mu banyembaraga habamo intwari ndetse no mu ntwari habamo intwarane”. No mu bashoboye haba hari abashoboye kurusha abandi
Ikinyamakuru Forbes Africa giherutse gushyira ahagaragara urutonde rw’Abagore
bavuga rikijyana ku mugabane w’Afurika babarizwa mu nzego zitandukanye zirimo Ubuzima, Politike, Ubucuruzi, n’izindi.
Mu gukora uru rutonde hagenderwa ku bintu bitandukanye
birimo imyanya bariho mu buyobozi, ibyo bagezeho mu bigo bayobora, umutungo
bafite ndetse n’ibindi. Ibi byose bituma bamwe mu bagore bo ku mugabane baba
indashyikirwa.
Kuri uru rutonde hakaba hagaragaramo abanyarwandakazi babiri ari bo Clare AKAMANZI, uyobora Ikigo Gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda (RDB) ndetse na Louise MUSHIKIWABO uyobora Umuryango w’Ibihugu Bivuga Ururimi rw’Igifaransa (OIF). Abagore 5 ba mbere bari kuri uru rutonde ni aba bakurikira:
5. LOUISE MUSHIKIWABO
Louise MUSHIKIWABO ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda akaba
ayobora Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’Igifaransa (OIF) ni we uza
ku mwanya wa gatanu.
4. JENNIFER RIRIA
Umunya Kenya JENNIFER RIRIA uri mu bashinze ndetse akaba n’Umuyobozi mukuru wa KENYA WOMEN FINANCE TRUST ni we uza ku mwanya wa kane. KENYA WOMEN FINANCE TRUST ni ikigo cy’imari iciriritse cyashyizweho n’Abagore bo muri Kenya, kikaba gifasha Abagore bo muri Kenya bafite amikoro make.
Kuri ubu JENNIFER
anayobora Echo Network Africa (ENA) iki kiba ari ikigo cy’iterambere gikorana
n'abandi bafatanyabikorwa bagamije guha imbaraga, umwanya no kunganira Abagore
bibanda cyane ku bakiri bato, abafite ubumuga n’Abagore baturuka mu cyaro.
3. FOLORUNSO ALAKIJA
FOLORUNSO ALAKIJA ukomoka mu gihugu cya Nigeria ni we uza
ku mwanya wa gatatu. Ni umuyobozi wungirije wa FAMFA OIL, Sosiyete
ikora ubushakashatsi bwa peteroli na gaze muri Nigeria. Iyi sosiyete ikaba iri
mu zohereza peteroli nyinshi hanze y’Igihugu cya Nigeria.
2. CLARE AKAMANZI
CLARE AKAMANZI ukomoka mu gihugu cy’u Rwanda ni we uza
ku mwanya wa kabiri. Ni umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’u Rwanda
gishinzwe iterambere (RDB).
1. GRACA MACHEL
Umunyafurika y'Epfo GRACA MACHEL ni we uza ku mwanya wa
mbere. Ni we washinze umuryango uharanira uburenganzira bw’Umugore
n’abana muri Afurika witwa ‘GRACA MACHEL TRUST’.
Src: Forbesafrica
TANGA IGITECYEREZO