RFL
Kigali

Ku munsi nk’uyu mu 1846 Mexico yagabye igitero kuri Amerika; Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Editor
Taliki:23/05/2020 8:26
0


Umusore n’umukobwa babaye ibyamamare, bagakinwaho Sinema, bakandikwaho ibitabo, Clyde Barrow na Bonnie Parker nyuma yo kwiba banki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barashwe na polisi. Kuri uyu munsi mu 1846 ni bwo Mexico yateye Amerika.



23 Gicurasi ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya Obsteric Fistula ifata igitsina gore mu gihe cyo kubyara.

Mu 1568: Ubuholandi bwabonye ubwigenge bw’igaranzuye ubukoloni bwa Esipanye (Spain).

Mu 1706: John Churchill wari umwami wa Malborough, yatsinze ingabo z’abafaransa zari ziyobowe na Marshall Francois de Neufville mu gitero cyiswe Battle of Ramillies aho ingabo zigera ku bihumbi cumi na birindwi (17,000) z’abafaransa zahasize ubuzima.

Mu 1788: South Carolina yemejwe n’itegekonshinga rya leta zunze ubumwe za Amerika nka Leta ya munani mu zigize leta zunze ubumwe za Amerika.

Mu 1846: Uwari Perezida wa Mexique Mariano Paredes yatangije intambara kuri leta zunze ubumwe za Amerika, intambara yiswe Mexican-American War.

Mu 1901: Leta zunze ubumwe za Amerika zataye muri yombi Emilio Aguinaldo wari umuyobozi w’impinduramatwara, akaba yaranabaye na Perezida wa mbere wa Phillipines.

Mu 1915: Ubutaliyani bwatangije intambara kuri Austria-Hungary mu ntambara ya Kabiri y’isi.

Mu 1928: Bombe yaturikiye kuri Ambasade y’ubutaliyani muri Arijantina mu mugi wa Buenos Aires, aho abagera kuri makumyabiri na babiri bahasize ubuzima.

Mu 1934: Umusore n’umukobwa babaye ibyamamare Bonnie Parker na Clyde Barrow nyuma yo kwiba banki muri leta zunze ubumwe z’amerika, barashwe na polisi mu nkengero z’umugi wa Sailes, muri leta ya Louisiana.

 Bonnie Parker na Clyde Barrow bamamaye kubera kwiba banki
 

Mu 1958: Mao Zeodong wabaye umuyobozi w’impinduramatwara n’umuyobozi w’ishyaka rya gikomunitsi mu Bushinwa yashinze icyo yise Great Leap Forward Movement.  

Mu 1960: Isiraheli yatangaje ifatwa rya Adolf Eichmann muri Arijantini, uyu akaba yari umwe mu ba Nazi bari bakomeye.

Umunazi Adolf Eichmann ubwo yarari mu rukiko i Yeruzalemu mu 1961

Mu 1968: Ikipe ya AC Milan yo mu butaliyani yatwaye igikombe cy’uburayi itsinze Hamburger SV yo mu budage ibitego 2-0 umukino wabereye Rotterdam.

Mu 1979: Karl Carstens yatorewe kuyobora Ubudage bw’uburengerazuba.

Mu 1989: Umuholandikazi Angela Visser wari ufite imyaka makumyabiri n’ibiri y’amavuko, yambitswe ikamba rwa Miss Universe igikorwa cyari cyibaye ku nshuro ya 38.

 Umuholandikazi Angela Visser wabaye Miss Universe mu 1989

Mu 1990: Ikipe ya AC Milan yatsinze Benefica 1-0, mu gikombe cy’uburayi (European Cup), cyari kuba ku nshuro ya 34 mu mukino wabereye i Vienna muri Otirishe (Autriche).

Mu 1992: George H. W. Bush Perezida wa 41 wa leta zunze ubumwe za Amerika, yategetse abarindaga inkengero z’amazi kwemerera amato yararimo impunzi zari ziturutse muri Haiti kwinjira muri Amerika. George H. W. Bush Perezida wa 41 wa leta zunze ubumwe za Amerika

Mu 1994: Roman Herzog yatorewe kuyobora Ubudage.

Mu 1998: Kwizihiza uwa gatanu Mutagatifu (The Good Friday), byatowe ku majwi agera kuri 75% Muri Irelande y’amajyaruguru muri Referandumu.

 

Mu 2000: Umuraperi Eminem yasohoye Alubumu ye ya gatatu yise “The Marshall Mathers LP” iyi Alubumu ikaba yaragurishijwe amakopi menshi cyane mu gihe gito,  ikaba yarahawe n’igihembo cya Grammy mu mwaka 2001 nka Alubumu nziza ya Rap y’umwaka (Best Rap Album 2001).

           

The Marshall Mathers LP Alubumu y’umuraperi Eminem yasohotse mu 2000

Mu 2001: Ku nshuro ya 9, mu irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwabo ku mu gabane w’i Burayi (EUFA Champions League), ku mu kino wa nyuma Bayern Munich yatsinze Valencia (1-1), nyuma hitabazwa penaliti Bayern itsinda Valencia 5-4 umukino wabereye i Milan mu Butaliyani.

 

Mu 2007: Ku mukino wa nyuma wa EUFA Champion League wabereye Antene mu Bugereki, AC Milan yatsinze Liverpool ibitego 2-1, muri uwo mukino umukinnyi Filippo Inzaghi yatsinze ibitego bibiri, AC Milan itwara igikombe ku nshuro ya Karindwi.

Mu 2017: Perezida wa Amerika Donald Trump yahuye na Papa Francis i Vatican mu Butaliyani.

Donald Trump ubwo yahuraga na Papa Francis i Vatican

Mu 2018: Umugi wa Hamburg mu Budage wabaye umugi wa mbere wahagaritse ikoreshwa rw’imodoka zikoresha Diesel muri imwe mu mihanda yo muri uwo mugi.

Mu 2019: Ishyaka rya Minisitiri w’intebe w’ubuhinde Narendra Modi (Bharatiya Janata Party) ryatsinze amatora, ritsinze ishyaka byari bihanganye rya Congress Party, amatora yitabiriwe nabagera kuri Miliyoni Magana atandatu.

Source: onthisday.com & Wikipedia.com

Umwanditsi: Soter Dusabimana-InyaRwanda.com

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND