RFL
Kigali

UKO MBIBONA: Kuki abica Umuco Nyarwanda badafatirwa ingamba zikarishye zitari uguhwiturwa gusa ?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:22/05/2020 18:04
0


Ejo ku wa 22 Gicurasi wari umunsi mpuzamahanga w'umuco. Nta gisobanuro kimwe cy'umuco kibaho gusa igihurizwaho n'abahanga benshi ni uko umuco ari inkingi ikomeye y'igice cy'abantu bahuriye hamwe bigatanga igisobanuro n'itandukaniro n'abandi bose basigaye n’abo baba bafite undi muco bahuriyeho.



Umuco ukubiyemo byinshi birimo ururimi, imihango n'imigenzo, imyambarire, ubugeni n'ubuhanzi, ibiryo n'ibindi.Kuva na cyera na kare abanyarwanda bakunda kandi bubaha umuco wabo, bazi uruhare rw'umuco mu iterambere ry'Igihugu akaba ari ho bahera bati ‘Agahugu katagira umuco karacika’ igisobanuro cyabyo ni uko gutakaza umuco ari ukurindimuka.

Politiki n'imiterere y'ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda ntiyigeze irenza ingohe umuco kuko hariho na Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo; Minisiteri y'Urubyiruko y'Umuco, hasi yayo haza ibindi bigo bifite umuco mu nshingano zabyo.

Kimwe n'ahandi hose ku Isi, no mu Rwanda hahora kudahuza mu myumvire y'abato n'abakuru ku gisobanuro n'umurongo wa nyawo w'umuco.Amaraso ashyushye ya gisore ahora aganisha abakiri bato mu nzira y’ibyaduka byose, abakuru bati “Ibi si iby’i Rwanda.”

Ku isoko ipantalo icikaguritse mu mavi ni yo igezweho kandi ni byo urubyiruko rukunda, mu maso no ntekerezo z'abakuze ibyo nta gisobanuro cyabyo ndetse akenshi ni ‘ubusazi’.

Inzego zishinzwe Umuco zihora ku rugamba:

Kubera ko utatandukanya ubuhanzi n'Ururimi ngo ubikure mu muco, ibi bihoza inzengo zireberera umuco mu guhwitura ababa barenze ku mirongo ngenderwaho yabyo.

Ni uguhwitura kuko nta yindi myanzuro izwi ikarishye ifatirwa ababa batannye ku muco, ari nabyo bishoboka kuba bituma benshi bakomeza kubikora.Urugero rw'ibi ruri mu matangazo Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ndetse na Minisiteri ifite umuco mu nshingano bikunze gushyira hanze bihwitura abahanzi mu byo bahanga.

Nko mu muziki, inzengo zavuzwe hejuru zirabizi neza ko ubu kimwe mu bice by'ubuhanzi ari cyo umuziki ubu kibasiwe n'ingeso yo kuririmba indirimbo ziganisha ku busambanyi bigakorwa mu buryo buzimije bwa gihanga na gihanzi gusa ntibibuza kuba ari ikibazo.

Abahanzi batandukanye bagiye bashyirwa mu Itorero ry'Igihugu bakigishwa Indangagaciro na kirazira z'Umuco Nyarwanda cyakora isoko baganishaho ibihangano byabo n'intambara yo gushaka gucuruza ibasunikira ku kuririmba ibyakabaye byitwa' 'Ibishegu' mu Kinyarwanda.

Uretse abahanzi bakora indirimbo zitavugwaho rumwe, hari n'abandi bantu basakaza ku mbuga nkoranyambaga amafoto n'amashusho y'urukozasoni, benshi bakavuga ko batannye ku muco nyarwanda, nyamara Minisiteri ifite umuco mu nshingano zayo ntigire ingamba zikarishye ifatira abantu nk'aba.

Abenshi ntibabyemera n'iyo basa nk’abagiye kubyemera hari igisobanuro kibarengera bati na cyera byahozeho.Iyo izo ndirimbo zuje irirari ry'imibiri ku kiguzi cyo gutakara ku muco zirangiye haza ikorwa ry’amashusho.

Isoko riba ritecyerezwa cyane ni mpuzamahanga, kandi iterambere ry'Isi rijyana no kwiganana, amashusho arimo abakobwa bambaye ubusa cyangwa se batikwije ni yo acuruza.

Amashusho nk'ayo asamirwa hejuru, televiziyo nazo zikayageza ku bafatabuguzi bazo nanone higanjemo abakiri bato.Izo ndirimbo zinyuzwaho isaha iyo ariyo yose n'iyo haba ku manywa y'ihangu.

Abana ubu bari mu mago, bazasubira ku mashuri muri Nzeri 2020. Iyo bicaye bategereje amasomo kuri television, baba bareba za ndirimbo, tekereza uko bazasubira ku ishuri bameze! N’ubwo ari abana byose barabizi!   

Iyaduka ry'imbuga nkoranyambaga naryo ryabaye gutera umusumari mu gisebe. Izi mbuga zafashije byinshi bijyanye n'ikwirakwira ry’amakuru rimwe na rimwe anuzuye ibihuha.

Kwambara ukikwiza ni umuco mwiza wa kinyarwanda kandi biranubahisha cyakora ku mbuga nkoranyambaga, ibyo ni ikinyuranyo. Ku mbuga nkoranyambaga, kunyuzaho amafoto agaragaza ubwambure n'imyanya y'ibanga, iyi akaba ari inzira yo gukurura igikundiro no kwamamara, umuco ho nta gisobanuro ufite.

Tariki 18 Gicurasi 2020, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, RALC, yavuze ko abahanzi bakwiriye kwita ku butumwa bageza ku bakunzi ba Muzika “Kuko ubwiyandarike no gutinyuka mu magambo n’amashusho akoreshwa byangiza benshi”. Yongeyeho iti: “Kugira umwimerere mu bihangano byacu binakubiyemo kwita ku butumwa bwabyo”.

Usibye guhwiturwa gusa, nta zindi ngamba zikarishye zizwi zagiye zifatirwa abantu nk'aba uretse gusa Oda Paccy wigeze kwamburwa izina ry'ubutore na Hon Edouard Bamporiki akiri Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu. 

Icyo gihe Oda Paccy yari yashyize hanze ifoto yamamaza indirimbo ye 'Ibyatsi', ariko benshi mu bayibonye bamushinja ko atari kuvuga indirimbo ahubwo ko iyo foto yavugaga ibijyanye n'imibonano mpuzabitsina mu buryo buzimije.

Niba inzego zibishinzwe zirebera nk’uko twabivuze hejuru, igikomeye kibaho ari ugutanga amatangazo akubiyemo ubutumwa buhwitura, ikibazo kiguma ari kimwe, 'guhwitura' kugeza ryari?.

Ukundi byakabaye bigenda byo biri mu nshingano n'inyandiko zigena imiterere n'ishyirwa mu bikorwa ry'imirimo yabo. Mbona hari hakwiriye gushyirwaho ingamba zikarishye mu guhangana n'iki kibazo.

Umuco urakura kandi n'iterambere rizahoraho gusa iterambere ryiza rishingira kandi rikubahisha umuco w'Igihugu.Habaho n'ibihe biza bigahindura imiterere y'umuco atari ubushake cyangwa amahitamo y'abantu.

Urugero bishoboka ko mu bihe bizakurikira ibi, gusuhuzanya abantu bakorana mu kiganza bizaba bitakibarirwa mu byo umuco Nyarwanda ukeneye ufatiye ku bihe Isi n'u Rwanda birimo kunyuramo by’ikwirakwira rya Coronavirus. Hakwiriye gushyirwaho amahame agamije kubungabunga umuco nyarwanda, uyatandukiriye agahanwa by'intangarugero. 


Oda Paccy ni we wigeze gufatirwa igihano kikarishye, nyuma ye nta wundi urahanwa


Hakwiriye gufatwa ingamba zikarishye ku bahanzi n'abandi batana ku muco nyarwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND