RFL
Kigali

Augustin Bizimana wari ku rutonde rw’abashakishwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi byemejwe ko amaze imyaka 20 apfuye

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:22/05/2020 12:26
0


Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT), Serge Barmmertz, yatangaje ko Bizimana Augustin wari ku rutonde rw’abakurikiranyweho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, amaze imyaka 20 apfiriye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.



Bizimana wari ku rutonde rumwe n'umunyemari Kabuga Felicien uherutse gutabwa muri yombi, byemejwe ko yapfuye mu myaka 20 ishize. Ibi, byemejwe hagendewe ku iperereza ryakozwe hafashwe bimwe mu bice by’umubiri we biri mu mva iri i Pointe Noire, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho ndetse ryigiye hejuru, uru rwego rwakoze ibizamini ku bice by’umubiri wa Bizimana byavanywe muri Congo, ruza kwemeza ko Bizimana yapfuye, ndetse ko yaba yarapfuye mu Kanama 2000.

Bizimana Augustin wari Minisitiri muri Guverinoma yiyise iy’abatabazi kuva muri Nyakanga 1993 kugera ku wa 17 Nyakanga 1994, yashinjwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), mu 1998.

Mu byo Bizimana yari akurikiranyweho harimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, kugira uruhare muri Jenoside, ndetse n’ibindi byinshi bifitanye isano n’ibyakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Byihariye, Bizimana yari anakurikiranyweho icyaha cyo kuba ari we wishe uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Agathe Uwilingiyimana, ndetse n’Intumwa 10 z’Amahoro z’Umuryango w’Abibumbye, zo mu Bubiligi. Ibindi ashinjwa, harimo kwica Abatutsi mu bice batandukanye by’Igihugu nka: Gisenyi, Ruhengeri, Butare, Kibuye ndetse no muri perefegitura ya Cyangugu.

Kugeza kuri ubu, Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru bitangaza ko bimaze kubona babiri muri batatu bashakishwa cyane n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (ICTR). Ugishakishwa akaba ari Protais Mpiranya, wahoze ari Umukuru w’Ingabo zarindaga Habyalimana.

Gusa, hari n’abandi bagera kuri batanu bagikurikiranwa harimo; Fulgence Kayishema, Phénéas Munyarugarama, Aloys Ndimbati, Ryandikayo na Charles Sikubwabo.

Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru, bikaba bikomeza gusaba abanyamuryango b’Umuryango w’Abibumbye kuba bagira ubufatanye mu kuba hazanwa n’abandi bakurikiranyweho ibi byaha imbere y’ubutabera.

Imenyekana ry’urupfu rwa Augustin Bizimana, ryagezeho bitari ku bw’ikoranabuhanga gusa, kuko n’ibihugu nk’u Rwanda, u Buholandi, Repubulika Iharanaira Demokarasi ya Congo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byabigizemo uruhare rukomeye.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND