Myugariro Rusheshangoga Michel wari umaze umwaka umwe muri AS Kigali, yongereye amasezerano yo gukinira iyi kipe undi mwaka nyuma y’amakuru amaze iminsi ahwihwiswa ko ari hafi kumvikana na Rayon Sports kugira ngo azayikinire mu mwaka utaha w’imikino.
Ibya
Rusheshangoga muri Rayon Sports byafashe indi ntera nyuma y'uko AS Kigali FC
isinyishije Rugirayabo Hassan wakiniraga Mukura, ukina ku mwanya umwe na
Rusheshangoga, benshi batangira gutekereza ko uyu musore unakinira ikipe y’igihugu
Amavubi ari mu nzira isohoka muri iyi kipe y’abanyamujyi.
Gusa
ariko si ko byagenze kuko uyu mukinnyi yamaze kongera amasezerano muri iyi kipe
ifashwa n’umujyi wa Kigali, aho yayisnyiye amasezerano y’umwaka umwe.
AS
Kigali ishobora kurekura Nshimiyimana Marc-Govin uyimazemo imyaka ibiri kugira
ngo na Rugirayabo ajye abona umwanya wo gukina.
Rusheshangoga
usanzwe ukinira ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yakiniye amakipe arimo Isonga FC,
APR FC na Singida United yo muri Tanzania.
AS
Kigali, ni imwe mu makipe akomeje kuvugwa ku isoko ry’abakinnyi, aho ubu
rutahizamu w’ikipe ya Bugesera Shaban Hussein Tchabalala wifuzwa n’amakipe
arimo Kiyovu, ngo iyi kipe yaba yiteguye kumusinyisha mu minsi ya vuba.
Rusheshangoga yafashije ikipe ya AS Kigali muri uyu mwaka nubwo itatangiye shampiyona neza, ariko yari imaze kugaruka ku ruhando rw'amakipe meza kandi akomeye mu gice cya kabiri cya shampiyona.
Rusheshangoga yongereye amasezerano y'umwaka umwe muri AS Kigali
TANGA IGITECYEREZO