RFL
Kigali

Idris Elba yahurije mu gitaramo ibyamamare muri Afrika nka; BurnaBoy, Diamond, Fally Ipupa, Sauti Sol, n’abandi benshi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:22/05/2020 10:31
0


Umukinnyi wa Filime, Umuririmbyi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Idris Elba yateguye igitaramo cy’amateka kizahuriramo abahanzi b’ibirangirire ku mugabane w’Afurika mu kwizihiza Umunsi Nyafurika uba Tariki 25 Gicuransi ku ntego yo gukusanya inkunga n'ubukangurambaga ku cyorezo cya Covid-19.



Nk’uko amakuru atandukanye abitangaza, Idris uherutse gukira Covid-19, azayobora igitaramo cy’Umunsi Nyafurika, igitaramo yise "African Day Benefit Concert". Abateguye ibi birori biteganijwe ku wa mbere tariki ya 25 Gicurasi, bavuze ko bafite intego yo gukangurira abantu gushyigikira ubuzima n’ibiribwa by’abana ndetse n’imiryango yibasiwe n’icyorezo cya Covid-19 ku mugabane wa Afurika.


Idris Elba wateguye iki gitaramo ni icyamamare ku Isi ku ruhando rwa Filime akaba n’umuhanzi uzwi cyane mu Bwongereza. 

Mu bahanzi bazitabira iki gitaramo kizifashisha ikoranabuhanga ku rubuga rwa Youtube, abari ku rutonde muri Afurika nk’uko Idris Elba yabinyujije kuri Instagram ye bikanaca no mu bitangazamakuru bitanduaknye birimo CNN, harimo ibikomerezwa nka Burna Boy, Davido, Diamond Platnumz, Sauti Sol, Yemi Alade, Fally Ipupa, Bebe Cool, Sho Madjozi, AKA, Nasty C, Tiwa Savage n’abandi.


Davido nawe yatumiwe muri iki gitaramo

Hazaba harimo kandi umuhanzi w'icyamamare wegukanye ibihembo bitandukanye, Angelique Kidjo, StoneBwoy ukomoka muri Ghana. Iki cyamamare ku Isi Elba, avuga ko iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi. Yavuze ko kandi Afurika ari inzira nziza ihagije kuri we kandi ko afite icyo bisaba kugira ngo agirire akamaro abaturage b’Afurika.

Yagise Ati: “Gufata akanya ko kumurikira ibihangano bya Afurika kugira ngo bigirire akamaro umugabane wa Afurika ndetse n'abaturage bawo. Umugabane w’ubunini ugomba gushakisha uburyo bwo gucukumbura byimbitse no guhagurukirana mu gihe nk'iki. Ni ngombwa rero hazaza  amateka ntazibagirwa y’iki gitaramo ".

Iki gitaramo kidasanzwe kizamara amasaha abiri kizakurikiranwa kandi gitambuke ku isi yose ku miyoboro ya MTV hamwe na MTV Base Africa Youtube. Nk’uko byatangajwe na Alex Okosi, umuyobozi ushinzwe amasoko ya Youtube mu Burayi, Uburasirazuba bwo hagati na Afurika kuri YouTube avuga ko Umuziki ari igikoresho gishobora gukoreshwa hirya no hino ku bantu, cyane cyane mu bihe nk'ibi Isi yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.

Alex yagize ati: "Umuziki ni igikoresho gikomeye gihuza Abanyafurika kandi iki gitaramo cy’umunsi wa Afurika ni inzira nziza yo guhuza abantu no gushyigikira ikintu gikomeye, twishimiye umwanya wo kuzana imbaraga za YouTube zo gushyigikira iki gikorwa gikomeye".  


Amafaranga yose azava mu gitaramo rero azajya muri gahunda y’ibiribwa ku Isi ndetse na UNICEF itera inkunga abaturage banduye coronavirus muri Afurika, nk'uko byatangajwe na YouTube na ViacomCBS Network Africa (abashinze MTV).

Kuva Covid-19 yatangira, hatangijwe ingamba nyinshi zo gushyigikira ingufu za Guverinoma Nyafurika n’Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryiza ku Buzima (OMS) mu kurwanya virusi nshya itera indwara ya Covid-19. Afurika ubu ifite abantu barenga 95,000 banduye virusi ya Covid-19 n’impfu 2,995 ku mibare yo ku ya 21 Gicurasi 2020.

Umunsi Nyafurika wizihizwa ku ya 25 Gicurasi buri mwaka. Ni umunsi wagiyeho mu mwaka wa 1963, ushyizweho n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika Yunze Ubumwe (AU).


Sauti Sol mu bazagaragara muri iki gitaramo cya African Day Benefit Concert.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND