RFL
Kigali

Ndagisha inama: Twabanye umwaka, naramubenze ambwira ko ntazamwubakana none yatangiye guhamagara umugabo wanjye

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:21/05/2020 20:55
0


Umukunzi wa INYARWANDA akaba n’umusomyi w’inkuru z’urukundo yatwandikiye asaba ko mwamugira inama ku kibazo afite kimukomereye ndetse gishobora no kumusenyera urugo amaze imyaka ine yubatse bitewe n’umusore wamukunze ubwo yigaga muri Kaminuza.



Mu rwego rw’umutekano we yifuje ko amazina ye adatangazwa. Gusa avuga ko ari umugore ufite umwana w’imyaka itatu afitanye n’umugabo bashakanye mu myaka ine ishize.

Inkuru ye y'ubuhamya bwe yayitangiye agira ati: "Ndi umumama mfite imyaka 30, umwana umwe w’umuhungu w’imyaka itatu n’umugabo twasezeranye ndetse tunabana mu rugo.

Ubwo nigaga muri kaminuza namenyanye n’umuhungu kuko twari duturanye aho nari ncumbitse. Twaje kuba inshuti bisanzwe igihe kiragera ubuzima burankomerera, namwe murabizi ubuzima bw’umunyeshuri wa kaminuza uturuka mu muryango ukennye. Uko Buruse zo mu myaka ishize zatangwaga muzi ko zashoboraga gutuma umuntu yiba atabiramutse kubera inzara n’igitutu cya ba nyir'inzu n’ibindi.

Uwo musore rero yabonye ko ubuzima butoroshye atangira kujya ampa amafaranga yo guhaha. Byatumye ansaba ko najya nteka akaza kurya iwanjye akareka kujya arya muri resitora kuko n'ubundi ngo ntiyabikundaga yabikoraga byo kubura uko agira ariko akabura umwanya wo guteka kubera akazi yakoraga katatumaga aruhuka.

Narabyemeye muha urufunguzo rumwe rw’aho nabaga, namara guteka nkigira ku ishuri aho aziye agafungura akarya akongera agafunga akigendera, cyakora hashize nk’amezi 4 atarara aho.

Hashize igihe abasore babanaga bamusabye ko bimuka kuko umwe muri bo yari abonye akazi ahandi. Byabaye ngombwa ko aza kunsaba niba nakwemera ko tubana muri iyo nzu kuko atumvaga uko nzabaho niyigendera. Gusa byose yabikoraga ntazi ko yankunze agatinya kubimbwira kuko ngo yumvaga ntabyemera kuko we nta mashuri yari afite.

Namubajije uko twabana nta sano dufitanye kandi tudahuje ibitsina, anyizeza ko azambera nka musaza wanjye agakomeza kumfasha nk’uko yari yarabyiyemeje. Yambwiye ko nzana urupapuro tukabigirana mu masezerano ku buryo nemerewe no kuba namurega igihe yansagarira yitwaje ko rubanda batubona tubana mu nzu.

Ibyo byarakozwe turabana, ndetse biraduhira abaturanyi bose bamenya ko ari musaza wanjye. Yarazaga akarya, agakora dushe, akiryamira. Nanjye koko namufashe nka musaza wanjye ndamwubaha ndetse nkaba nanamumesera igihe mbona imyenda ye yanduye. Iyo nabonaga buruse namufashaga kwishyura inzu, guhaha, yaba anatangiye guhomba nkamwongerera igishoro, yashira agakomeza guhaha nk'uko bisanzwe.

Igihe rero cyarageze mpura n’umusore turakundana kuko numvaga nta kibazo ndetse nanamubwira ko uwo yabonye tubana ari musaza wanjye nawe ntiyabitindaho akomeza kunkunda ndetse tunapanga kubana ntankomyi.

Ubwo uwo nitaga musaza wanjye yabonaga ko ndi mu rukundo yarababaye cyane ariko sinamenya ikibiri inyuma. Najyaga nsanga yamfatiye fone agasoma mesaje zose uwo twakundanaga yanyandikiraga nkabona yarakaye ariko nkicecekera.

Umunsi umwe ntashye, nasanze yaciye ya nyandiko twandikiranye ihamya ko azabana nanjye nka musaza wanjye, narabibonye ntangira gukeka ko yaba ankunda ariko ndirengagiza nigira nk’aho ntabibonye.

Iryo joro turyamye yatangiye kunkorakora, ndamwiyaka nsohoka hanze, sijye wabonye bucya. Nahise mpamagara inshuti nari mfite inguriza amafaranga ndimuka musiga muri yanzu. Umusore twakundanaga yambajije impamvu natandukanye na musaza wanjye mubeshya ko yabonye akazi kure atagishoboye kuba muri ibyo bice, bityo ko nagiye kuba aho nabasha kwishyura njyenyine.

Uwo nitaga musaza wanjye, yaje kunyandikira ambwira ko yankunze, ndetse atazihanganira guhomba umuhate wose yagize. Yarambwiye ngo “Nushaka ubireke gukora ubukwe kuko ntuzanyubakana, n'unubaka ntacyo bazakumaza bazagutunga nk’umurimbo.”

Kugeza ubu maze imyaka ine nshatse uwo musore twakundanye. Tumaze kubyarana umwana umwe w’imyaka itatu. Sinigeze mubwira ko uwo yasanze tubana ntacyo twapfanaga.

Vuba aha nasanze nimero ye yandikiye ubutumwa umugabo wanjye bumusuhuza bugakomeza buti “Ngufitiye amakuru menshi, reka tuzaganire n’ubwo utanzi.” Ibi bivuze ko yatangiye kototera wa mugambi we wo kunsenyera.

Ubu byanyobeye, mbigenze nte? Umugabo wanjye ndamukunda ndetse sinamuca inyuma. Numva gutandukana nawe byambera igikomere. Numva kandi nimubwiza ukuri kuri ibyo bya kera mbere y’uko uwo nitaga musaza wanjye abivuga azantakariza icyizere. Nkore iki?

N’ubwo umugabo atanyirukana, mwibuke ko urugo rwubakira ku kwizerana. Ese ndasigasira iki cyizere asanzwe angirira gute?

Asoza ashimira umuntu wese uzagira uruhare mukumufasha kubona inzira zo kwikura muri iki kibazo.

Niba wumva iyi nkuru hari aho igukoze ukaba wumva hari inama wamugira, manuka munsi ahandikirwa igitekerezo maze umufashe kuva mu mayira abiri.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND