RFL
Kigali

Muhamud Mossi wakiniye Amavubi arasaba ubufasha bwo kugaruka mu Rwanda gutoza izamu abana b’Abanyarwanda

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:21/05/2020 15:33
0


Umunyezamu Muhamud Mossi wakoze amateka akomeye mu mupira w’u Rwanda, akanafasha ikipe y’igihugu Amavubi gukina igikombe cya Afurika rukumbi u Rwanda rwitabiriye mu mateka, aratangaza ko abayeho mu buzima bubi bityo akaba yifuza gufashwa akagaruka mu Rwanda, agatoza izamu abana b’Abanyarwanda.



Muhamud Mossi ni umwe mu banyezamu beza babaye mu Rwanda, aho yakiniye amakipe azwi arimo nka Rayon Sports ndetse na APR Fc, akanakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi. Kuri ubu arifuza gufashwa  kugaruka mu Rwanda agatanga umusanzu we mu mupira w’amaguru nawe agafashwa kubaho kuko ubuzima abayemo bubabaje cyane.

Uyu munyezamu ubu usigaye atuye mu gihugu cya Ethiopia, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo Rwanda, avuga ko ubuzima abayemo muri iki gihugu butamworoheye aho yifuza kugaruka mu Rwanda.

Muhamud Mossi yavuze ko abayeho nabi muri Ethiopia aho yanyuze yifuza kwerekeza muri Australia ngo asange umuryango we uba muri icyo gihugu, gusa kuri ubu arifuza kugaruka mu Rwanda, akavuga kandi ko yifuza gutanga umusanzu we agatoza abanyezamu bakiri bato.

Yagize ati "Ndashaka gusubira mu Rwanda nkatoza abazamu, ibyanjye hano byaranze, simfite uburyo bwo gutaha, ndasaba abayobozi bangarure mu rugo njye ntoza abazamu, nakinaga neza ndabizi nshobora no gutoza neza abazamu".

"Nkunda Kagame, ndamukunda Imana imufashe. Munyibuke nari nkaze, ndabasaba imbabazi munsubize kuri Ambassade wenda bampa itike njyende nsubire mu rugo".

Muhamud Mossi ni umwe mu bakinnyi bagize uruhare rukomeye mu guhesha u Rwanda itike yo gukina igikombe cya Afurika ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2004 muri Tunisia.


Muhamud Mossi yari kumwe n'ikipe y'igihugu Amavubi mu rugendo rwo gushaka itike ya CAN 2004


Mossi avuga ko abayeho mu buzima bubi muri Ethiopia





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND