Nyuma y’igihe kitari gito abahanga mu by’ubuzima batavuga rumwe kuri puderi y’abana izwi nka Johnson, aho bavugaga ko ishobora kuba itera kanseri, kuri ubu uruganda rukora iyi puderi rwahagaritse imirimo yarwo.
Iki cyemezo kije nyuma y'imyaka myinshi uru ruganda rwa Johnson ruri mu manza aho
nyirarwo yategetswe kwishyura Miliyari y'amadolari y'indishyi ku bagizweho
ingaruka n’iyi puderi.
Uhagarariye uru ruganda ati ”Turakomeza gushikama mu mutekano
wa Powder ya Johnson , Imyaka icumi y’ubushakashatsi bwigenga bwakozwe
n’inzobere mu buvuzi ku isi zishyigikira ko puderi yacu nta kibazo ifite".
Uru ruganda rwongeyeho ko iki cyemezo cyari mu rwego rwo gusuzuma
ibicuruzwa byarwo , Mu Kwakira yavuze ko isuzuma ryayo ryasanze nta kanseri iri
mu ifu yabo nyuma y’ibizamini byakozwe n’ikigo cy’Amerika gishinzwe ibiribwa
n’ibiyobyabwenge.
Uru ruganda rujuririra icyemezo cyo mu mwaka wa 2018 cyo kwishyura miliyoni 4.7 z'amadolari y'Amerika (miliyoni 3.6 z'amapound) y'indishyi ku bagore 22 bavugaga ko iyi puderi yateye kanseri y’intanga mu bana babo. Kubera ko nta mwanzuro urafatwa kuri uru rubanza, byabaye ngombwa ko uru ruganda ruhagarika kugurisha iyi puderi.
Src: New York Times
TANGA IGITECYEREZO