RFL
Kigali

Zambia: Umuraperi w’Umunyarwanda Deryker yasohoye Ep nshya yise 'Quarantine' irimo indirimbo 3-ZUMVE

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:20/05/2020 11:22
0


Umuhanzi Deryker uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda n'ubwo ayikorera hanze y’u Rwanda aho abarizwa muri Zambia, magingo aya, yamaze gushyira hanze EP nshya yise 'Quarantine' ikubiyemo indirimbo 3 zifite ubutumwa ku banyarwanda n’abandi batuye Isi rusange.



Ubusanzwe amazina ye nyakuri yitwa Byiringiro Eric agakoresha akazina ka Deryker muri muzika. Ku myaka ye 22 y’amavuko afite inzozi zo kuzaba icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Hiphop.


Uyu muraperi ufite indirimbo 11 kugeza magingo aya, aganira na Inyarwanda.com, yatangaje ko muzika imuri mu maraso. Yize amashuri yisumbuye muri Zambia ayasoza mu 2018. Yatangiye muzika neza mu 2017 ubwo yigaga mu mashuri makuru, gusa avuga ko bitari byoroshye gufatanya muzika n’amasomo.

Deryker uyu ufite indirimbo 11 ze bwite, harimo izifite amshusho 4, gusa hari n’izindi ndirimbo yagiye agaragaramo z’Abahanzi bo muri Zambia bagiye bamutumiramo mu bufatanye (Featured).


Abajijwe intego afite muri muzika niba abikora abikunze, yagiye ati  “Intego mfite mu muziki ni ukumenyekanisha ndetse no kuzamura Hiphop Nyarwanda ikumvikana hanze y'igihugu dore ko ariyo njyana iri hasi mu Rwanda abenshi barabizi mu gihe mu bindi bihugu Hiphop ariyo njyana ikunzwe cyane. Intego yanjye rero ikubiye mu ndirimbo nasohoye mu 2018 yitwa "Rap Ambassador" yakunzwe n'abanyarwanda ndetse n'abanya- Zambia”.

Ku bijyanye n'uko abona Hip hop yo mu Rwanda n'abakora iyi njyana akunda, yagize ati “Mu Rwanda ubu Hiphop yacitse intege, nakuze numva Diplomate, Mahoniboni, Tuff Gang, Bably, K8 abo bari mu baraperi nubaha kandi batumye nkunda Hiphop kuva nkiri muto nubwo bacyendereye ”.

Deryker akorera muzika muri 'Rooftop Records' ikaba ari studio ifasha Abahanzi Nyarwanda baba muri Zambia ariko n'abanya- Zambia bakoreramo  muri rusange. Iyi EP Quarantine ya Deryker irimo indirimbo 3 arizo;Coronavirus, Ibitambo n'Isengesho ry’umurara. Ep ye igaragara ahantu hose nko kuri  iTunes, Spotify, Amazon, Google Play Music, Tidal, Deezer n’ahandi.

KANDA HANO WUMVE EP NSHYA YA DERYKER YISE “QUARANTINE” 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND