Umuhanzi Deryker uri kuzamuka neza muri muzika Nyarwanda n'ubwo ayikorera hanze y’u Rwanda aho abarizwa muri Zambia, magingo aya, yamaze gushyira hanze EP nshya yise 'Quarantine' ikubiyemo indirimbo 3 zifite ubutumwa ku banyarwanda n’abandi batuye Isi rusange.
Ubusanzwe amazina ye
nyakuri yitwa Byiringiro Eric agakoresha
akazina ka Deryker muri muzika. Ku myaka
ye 22 y’amavuko afite inzozi zo kuzaba
icyamamare ku rwego mpuzamahanga mu njyana ya Hiphop.
Uyu muraperi ufite indirimbo 11
kugeza magingo aya, aganira na Inyarwanda.com, yatangaje ko muzika imuri mu maraso. Yize amashuri
yisumbuye muri Zambia ayasoza mu 2018. Yatangiye muzika
neza mu 2017 ubwo yigaga mu mashuri makuru, gusa avuga ko bitari byoroshye
gufatanya muzika n’amasomo.
Deryker uyu ufite indirimbo 11 ze bwite, harimo izifite
amshusho 4, gusa hari n’izindi ndirimbo yagiye agaragaramo z’Abahanzi bo
muri Zambia bagiye bamutumiramo mu
bufatanye (Featured).
Abajijwe intego afite muri muzika niba abikora
abikunze, yagiye ati “Intego mfite mu
muziki ni ukumenyekanisha ndetse no kuzamura Hiphop Nyarwanda ikumvikana hanze
y'igihugu dore ko ariyo njyana iri hasi mu Rwanda abenshi barabizi mu gihe mu
bindi bihugu Hiphop ariyo njyana ikunzwe
cyane. Intego yanjye rero ikubiye mu ndirimbo
nasohoye mu 2018 yitwa "Rap Ambassador" yakunzwe n'abanyarwanda
ndetse n'abanya- Zambia”.
Ku bijyanye n'uko abona Hip hop yo mu Rwanda n'abakora iyi njyana akunda, yagize ati “Mu Rwanda ubu Hiphop yacitse intege, nakuze numva Diplomate, Mahoniboni, Tuff Gang, Bably, K8 abo bari mu baraperi nubaha kandi batumye nkunda Hiphop kuva nkiri muto nubwo bacyendereye ”.
Deryker akorera muzika muri 'Rooftop Records' ikaba ari
studio ifasha Abahanzi Nyarwanda baba muri Zambia ariko n'abanya- Zambia bakoreramo muri rusange. Iyi EP Quarantine ya Deryker irimo indirimbo 3 arizo;Coronavirus, Ibitambo n'Isengesho ry’umurara. Ep ye igaragara ahantu hose nko kuri iTunes, Spotify, Amazon, Google Play Music,
Tidal, Deezer n’ahandi.
TANGA IGITECYEREZO