RFL
Kigali

Tubamenye: Anuar & Jezzi itsinda rigizwe n’abasore 2 bavukana bakoze indirimbo igaruka ku mbaraga z’urukundo-YUMVE

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/05/2020 16:23
0


Anuar na Jezzi ni abasore babiri b'abavandimwe bahuje imbaraga biyemeze kuneneza amatwi y'abakunzi ba muzika. Magingo aya aba basore bafite indirimbo nshya bise “Ntawe” igaruka ku mbaraga z’urukundo. Anuar na Jezzi bafite amajwi meza bakaba batangiye urugendo rwa muzika bakora injyana ya R&B.



Nyuma y'uko aba abasore babonye ko umwe akoze umuziki ku giti cye byagorana, bahise bahitamo guhuza imbaraga bakora itsinda ryabo bise Anuar na Jezzi. Aba basore batangiriye ku ndirimbo bise “Ntawe”. Ikindi cy'ingenzi bahuriyemo ni uko ari abavandimwe babyarwa n’umubyeyi umwe.

Iyi ndirimbo yabo bise 'Ntawe' iigaruka ku rukundo ruri hagati y'abantu bakundana, aho umwe aba abaza mugenzi we niba hari icyo abona cyabatandukanya cyangwa hari uwabatanya bitewe n’uburyo urwo amukunda yumva rungana. Iyi ndirimbo igaruka ku gisobanuro cy’urukundo ndetse n'uko rwakabaye rungana.

Anuar umwe mu bagize iri tsinda

Ubwo umunyamakuru wa InyaRwanda.com yabazaga aba basore igihe batangiriye kuririmba, umwe muri bo yamusubije muri aya magambo ”Twatangiye umuziki twese tutaririmbana, buri umwe yaririmbaga mu itsinda rye gusa amwe muri yo yarasenyutse, njye Anuar natangiye umuziki mu 2013 naho Jezzi awutangira mu 2018. Nk’itsinda Anuar na Jezzi indirimbo ’Ntawe’ ni yo dutangiriyeho turi kumwe, iyi ndirimbo ni wo mushinga wa mbere twageneye abakunzi b'umuziki nyarwanda”.

Indirimbo Ntawe ya Annuar na Jezzi








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND