RFL
Kigali

Ubufatanye bucye mu bahanzi n'Abanyamakuru batita ku mpano nshya: Mike Karangwa asanga bisubiza inyuma umuziki nyarwanda

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:20/05/2020 11:02
0


Mike Karangwa umwe mu banyamakuru bakanyujijeho mu minsi yashize ufatwa nk’umunyabigwi mu muziki w’u Rwanda, yatangaje byinshi mu byo abona bisubiza inyuma umuziki nyaRwanda, birimo ubufatanye bucye mu bahanzi, abanyamakuru badaha akanya impano nshya ndetse n’abahanzi bapinga abanyamakuru.



Mike Karangwa ubwo yari ari kuri Radio Isango Star mu kiganiro Isango na Muzika gikorwa na Kalex&Rebecca, yabajijwe ibibazo byinshi byiganjemo ibirebana n’icyakorwa kugira ngo umuziki nyarwanda utere imbere dore ko yakuze awubona ndetse akanawubamo igihe kitari gito nk'umunyamakuru w'imyidagaduro aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo; Radio Salus, Isango Star na Radio Tv10.

Yabajijwe ikibazo kigira kiti ”Ese ubona imikoranire y’abahanzi n’abanyamakuru bari gukora gute?”. Mu gusubiza iki kibazo, Mike Karangwa yavuze ko hari ibiri kugenda neza ndetse n'ibigenda nabi. Yatangaje ko abanyamakuru bo muri iki gihe urukundo rw'akazi bakora rutari ku rwego ruhambaye. Yavuze ko kuri ubu abanyamakuru batajya basura studio cyangwa ngo bajye gushaka ibihangano bishya.


Mike Karangwa avuga ko abahanzi bo muri iyi minsi nabo imikoranire hagati yabo ari micye kuko ubu bigoranye kubona abahanzi bashyigikirana. Yanagarutse ku bahanzi bafite amazina akomeye avuga ko hari igiye usanga basuzugura abanyamakuru badafite amazina akomeye, ibi nabyo akaba abifata nk’inzitizi y’iterambere rya muzika.

Ubufatanye bucye mu bahanzi, imikoranire yabo n’abanyamakuru, avuga ko ari zimwe mu nzitizi z'itegurwa by’ibitaramo byinshi ndetse anavuga ko iyi mikoranire idahwitse ariyo ituma nabakoze ibitaramo rimwe na rimwe bahomba. Uyu mugabo ajya kubivuga yashingiye ku buryo ibitaramo byakorwaga mu minsi yashize.

Ku rundi ruhande, nubwo umuziki nyarwanda benshi bahora bavuga ko uri gutera imbere cyane, abasesenguzi b'umuziki bavuga ko mu myaka igera kuri 4 ishize umuvuduko w’iterambere rya muziki wagabanutse.

Ni iki Mike Karangwa abwira abanyamakuru ndetse n’abahanzi ?

Mike Karangwa arasaba abanyamakuru gukora akazi kabo neza ndetse bakirinda no gutegana imitego cyangwa kugirana amashyari hagati yabo. Muri macye uyu mugabo arasaba abantu guhora bafitanye imikoranira myiza hagati yabo haba ku ruhande rw’abahanzi ndetse n’abanyamakuru. Ubu butumwa Mike Karangwa yabutangaje ubwo yarari mu kiganiro “Isango na Muzika” gikorwa na Kalex&Rebecca.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND