RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yagarutse mu myitozo ya Juventus na bagenzi be nyuma y’amezi abiri - AMAFOTO

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:20/05/2020 0:05
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020, umunyabigwi Cristiano Ronaldo yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Juventus, aje gukorerwa ibizamini by’ubuzima nyuma y’ibyumweru hafi icumi byose adahari, maze agaragariza itangazamakuru ko ameze neza, yiteguye gusubukura imyitozo.



Cristiano w’imyaka 35 y’amavuko yasesekaye mu mujyi w’i turin ahari ikibuga cy’imyitozo cy’ikipe ya Juventus, nyuma y’amezi abiri ari ku ivuko i Madeira muri Portugal.

Uyu mugabo ufite Ballon d’Or eshanu yari amaze ibyumweru bibiri mu kato mu rugo rwe mu mujyi wa Turin nyuma yo kumara iminsi micye avuye muri Portugal.

Nyuma y’umukino wa shampiyona y’u Butaliyani Juventus yatsinzemo Ac Milan 2-0 tariki ya 08-Gashyantare 2020, Cristiano kimwe n’abandi bakinnyi ba Juventus bahise bajya mu kato, we yerekeza i Madeira muri Portugal.

Kuri uyuwa kabiri, nibwo Cristiano yuasesekaye ku kibuga cy’imyitozo cya Juventus maze yakirwa n’abanyamakuru, abafotozi n’abafana bacye bari bahari.

Akigera ku kibuga, Cristiano yamanuye ikirahuri cy’imodoka ye maze araseka, yereka urutoki rw’igikumwe abari aho.

Kimwe n’abandi bakinnyi bosebakina muri Serie A , Ronaldo nawe yapimwe icyorezo cya COVID-19 anakorerwa ibizamini by’imbaraga.

Gusa kugeza magingo aya, ikipe ya Juventus ntabisubizo iratangaza.

Uyu Ni umwaka we w’imikino wa kabiri muri Serie A, agiye gutwarana na Juventus igikombe cya kabiri cya shampiyona cyikurikiranya.

Juventus iyoboye urutonde rwa shampiyona, aho irusha Lazio inota rimwe gusa.

Shampiyona yasubitswe Ronaldo ari mu bihe byiza, dore ko yari amaze gutsinda ibitego 21 mu mikino 22 ya Serie A.

AMAFOTO YA CRISTIANO ASESEKARA KU KIBUGA CY'IMYITOZO I TURIN






Shampiyona yahagaze Cristiano ahagaze neza mu busatirizi





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND