RFL
Kigali

Burezile imaze kurenga Ubwongereza mu kuba igihugu cya gatatu gifite umubare munini w’abarwaye Covid-19

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/05/2020 14:07
0


Ministeri y’ubuzima muri Burezile yongeye gupfusha abantu bashya 674, umubare w’abamaze kwandura umaze kugera kuri 254.220



Kuri uyu wa mbere, Minisiteri y’ubuzima muri Burezile yatangaje ko iki gihugu cyapfushije abandi bantu  674 kubera coronavirus,  itangaza kandi  ko abantu 254.220 byemejwe ko ari bo bamaze kwandura bituma iki gihugu kirenga u Bwongereza mu  kuba igihugu cya gatatu gifite umubare munini w’abanduye coronavirus nyuma ya Amerika n'Uburusiya.

Abayobozi b'inzego z'ibanze, barahamagarira abaturage kuguma mu rugo no kwitarura abantu

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’ubuzima Nelson Teich yeguye ku mirimo ye nyuma yo kutavuga rumwe ku cyakorwa kugirango hirindwe ikwirakwira rya coronavirus muri burezile akaba abaye umuyobozi wa kabiri w’ubuzima weguye nyuma y’uko Bolsonaro yirukanye uwa mbere  aharanira ku mugaragaro gushyiraho ingamba zo kuguma mu rugo, naho uwa kabiri yegura mu cyumweru gishize nyuma y’ukwezi kutarenze ageze ku kazi, bivugwa ko perezida yashimangiraga ko hakoreshwa cyane imiti ya malariya ya chloroquine itavugwaho rumwe kandi idafite gihamya ko yaba ikiza coronavirus

Amakuru avuga ko Jenerali Eduardo Pazuello ari we muyobozi w’agateganyo w’ubuzima

Src: France 24

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND