RFL
Kigali

Amakipe yo muri Premier League yafashe umwanzuro wo gusubukura imyitozo ikorwa mu buryo budasanzwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:19/05/2020 10:45
0


Amakipe yo mu cyiciro cya mbere mu Bwongereza yatoye icyemezo cyo gusubukura imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi. Abakinnyi baratangira bakorera mu matsinda mato ariko bategerana muri ibi bihe icyorezo cya Coronavirus, mu gihe Premier League yitegura gusubukurwa.



Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’inama y’abategura shampiyona, abayobozi b’amakipe n’abakinnyi yabaye kuri uyu wa Mbere yemeza ko imyitozo yo mu matsinda mato yemewe ariko nta gukoranaho, guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2020.

Abakinnyi bo mu makipe ya Premier League bari baramaze kugaruka mu myitozo y’umuntu ku giti cye ariko kuri uyu wa kabiri bemerewe gutangira gukorera hamwe mu matsinda mato.

Amabendera, uduti two muri koroneri, amakona, amazamu n’ikibuga bizajya biterwa imiti nyuma ya buri myitozo kugira ngo bitaba imvano yo kwanduzanya Coronavirus hagati y’abakinnyi.

Mu nama yabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga kuri uyu wa mbere,amakipe yose uko ari 20 yemeje ko abakinnyi bafite umutekano ndetse byaba byiza batangiye imyitozo yo mu matsinda ariko badakoranaho.

Ubuyobozi bwa Premier League bwasohoye itangazo rigira riti “Abanyamigabane ba Premier League bemeye ku bwiganze bw’amajwi gukorera i myitozo mu matsinda mato y’amakipe guhera ku munsi w’ejo nyuma ya saa sita.Iyi n’intwambwe ikomeye yo gusubukura Premier League mu gihe bishoboka.

Intambwe ya mbere n’ukwitoza n’ukwitoza ariko abakinnyi bahana intera.imyitozo yo gukoranaho ntabwo yemewe.

Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ibiganiro na Leta, abatoza, abaganga b’amakipe, abakinnyi n’inzobere zigenga.

Gusuzuma abakinnyi,abatoza, amakipe, abashinzwe protocole ba PFA na LMA byarateganyijwe.

Amakipe yose azasuzuma abakinnyi bayo Covid-19 mbere yo kujya mu myitozo kuwa kabiri cyangwa kuwa Gatatu.Abakinnyi babwiwe ko ibisubizo byabo bizajya biboneka nyuma y’amasaha 24.

Abakinnyi barimo Raheem Sterling,Troy Deeney na Tammy Abraham basabye ko ibyo gusubukura shampiyona byahagarara kuko ngo badashaka kuba ibitambo bya Covid-19 kubera amafaranga.

Amakuru avuga ko shampiyona izasubukurwa muri Kamena ariko ngo hari ubwo bitakunda ko isozwa muri Kanama uyu mwaka.


Abakinnyi bakina muri Premier League bemerewe gukora imyitozo badakoranaho


Liverpool ifite amahirwe menshi yo kwegukana igikombe cya shampiyona





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND