Umuhanzi ufatwa nk’Umunyabigwi muri Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umukinnyi w’Umupira w’amaguru, Alikiba, yageze aho nawe avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko yaba afite umubano wihariye na Hamisa Mobetto, ashimangira ko muri we nta kindi bahuriye usibye kuganira bisanzwe bitari ibindi abantu bakekeka.
Umwuka wo kuba hari umubano wihariye bafitanye, watangiye
gututumba nyuma y'aho uyu muhanzi ashyize ahagaragara indirimbo yavugishije
benshi yise ‘Dodo’, ikaba yiganjemo amashusho meza ya Hamisa Mobetto
na Alikiba aho bagaragara basa nk’abakoze ubukwe bw’agatangaza, aricyo cyatumye ikundwa n’abatari
bake.
Alikiba ukorera muzika ye muri Tanzania ari nacyo
gihugu akomokamo akaba n'umuyobozi wa Kings Music Records yashinze, yavuze ko
Mobetto kuba yaramukoresheje mu ndirimbo bamwe bagakeka ibindi ko yigaruriye
umushuti wa Diamond Platnumz, ko ibyo baketse byose atari byo.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, AlKiba yavuze ko nta
kintu cyabaye hagati yabo nk'uko abantu n'impapuro zo gusebanya zo muri Tanzaniya zibivuga. Ariko yashimangiye ko bavugana
kandi bagasangira ibitekerezo bitandukanye bijyanye n'akazi nk'inshuti.
Alikiba asobanura ko ntagikuba cyatsitse kandi ko nta
mubano wihariye kuri bombi uhari, yagize ati “Turandikinara nk’inshuti,gusa
abantu benshi batandukanye basabye gukorana akazi na Hamisa Mobetto aribyo
nakoze, mbega ni umuntu duhana ibitekerezo, nta kintu cyihishe inyuma nk’ikintu
kijya mbere kuri njye na hamisa”.
Muri Mata uyu mwaka, Alikiba yasohoye amashusho
y’ubukwe agaragaramu ndirimbo “Dodo” aho Madamu Mobetto yakinnyemo nk’umugeni,
benshi batekereje ko ari inzira y’uko bombi bagaruka kuri Diamond Platnumz, uwo
bahanganye mu makimbirane amaze igihe
hagati yabo mu ruhando rwa Muzika.
Ukugaragara kwa Hamisa Mobetto mu ndirimbo ya Alikiba, Diamond nawe yabivuzeho mu minsi yashize, aho yavuze ko uwari umukunzi we banabyaranye umwana, Hamisa yamumenyesheje mbere ko azagaragara mu ndirimbo ya Alikiba, bityo we ko akaba yarabifashe nk’ibintu bisanzwe muri muzika.
Alikiba umaze hafi imyaka irenga itanu mu makimbirane na Diamond
TANGA IGITECYEREZO