RFL
Kigali

Alikiba yagize icyo atangaza ku bivugwa ko afitanye umubano wihariye na Hamisa Mobetto

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/05/2020 9:38
0


Umuhanzi ufatwa nk’Umunyabigwi muri Afurika y’Iburasirazuba akaba n’umukinnyi w’Umupira w’amaguru, Alikiba, yageze aho nawe avuga ku bimaze iminsi bivugwa ko yaba afite umubano wihariye na Hamisa Mobetto, ashimangira ko muri we nta kindi bahuriye usibye kuganira bisanzwe bitari ibindi abantu bakekeka.



Umwuka wo kuba hari umubano wihariye bafitanye, watangiye gututumba nyuma y'aho uyu muhanzi ashyize ahagaragara indirimbo yavugishije benshi yise ‘Dodo’, ikaba yiganjemo amashusho meza ya Hamisa Mobetto na Alikiba aho bagaragara basa nk’abakoze ubukwe bw’agatangaza, aricyo cyatumye ikundwa n’abatari bake.

There’s nothing going on between me and Hamisa Mobetto – Alikiba

Alikiba ukorera muzika ye muri Tanzania ari nacyo gihugu akomokamo akaba n'umuyobozi wa Kings Music Records yashinze, yavuze ko Mobetto kuba yaramukoresheje mu ndirimbo bamwe bagakeka ibindi ko yigaruriye umushuti wa Diamond Platnumz, ko ibyo baketse byose atari byo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, AlKiba yavuze ko nta kintu cyabaye hagati yabo nk'uko abantu n'impapuro zo gusebanya zo muri Tanzaniya zibivuga. Ariko yashimangiye ko bavugana kandi bagasangira ibitekerezo bitandukanye bijyanye n'akazi nk'inshuti.

Alikiba asobanura ko ntagikuba cyatsitse kandi ko nta mubano wihariye kuri bombi uhari, yagize ati “Turandikinara nk’inshuti,gusa abantu benshi batandukanye basabye gukorana akazi na Hamisa Mobetto aribyo nakoze, mbega ni umuntu duhana ibitekerezo, nta kintu cyihishe inyuma nk’ikintu kijya mbere  kuri njye na hamisa”.

Diamond reveals little known details about Alikiba’s video with Hamisa Mobetto

Muri Mata uyu mwaka, Alikiba yasohoye amashusho y’ubukwe agaragaramu ndirimbo “Dodo” aho Madamu Mobetto yakinnyemo nk’umugeni, benshi batekereje ko ari inzira y’uko bombi bagaruka kuri Diamond Platnumz, uwo bahanganye mu makimbirane amaze igihe  hagati yabo mu ruhando rwa Muzika.

Ukugaragara kwa Hamisa Mobetto mu ndirimbo ya Alikiba, Diamond nawe yabivuzeho mu minsi yashize, aho yavuze ko uwari umukunzi we banabyaranye umwana, Hamisa yamumenyesheje mbere ko azagaragara mu ndirimbo ya Alikiba, bityo we ko akaba yarabifashe nk’ibintu bisanzwe muri muzika.

There’s nothing going on between me and Hamisa Mobetto – Alikiba

Alikiba umaze hafi imyaka irenga itanu mu makimbirane na Diamond






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND