RFL
Kigali

Perezida Kagame yahaye imbabazi abakobwa 50 bari barakatiwe kubera icyaha cyo gukuramo inda

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/05/2020 1:27
0


Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame yahaye imbabazi abakobwa 50 bari barakatiwe n'inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda. Hatangajwe kandi ko abagororwa 3596 bahamwe n'ibyaha binyuranye bagiye gufungurwa by'agateganyo.



Mu nama y'Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga, ikayoborwa na Perezida Paul Kagame, hafashwe imyanzuro itandukanye twagarutseho mu nkuru zacu zabanje, muri iyo myanzuro hakaba harimo n'imbabazi Perezida Kagame yahaye abakobwa bari barakatiwe n'inkiko.

Muri iyi nama Perezida Kagame yamenyesheje Abaminisitiri ko yahaye imbabazi umuntu umwe, n'imbabazi rusange abakobwa 50 bari barakatiwe n'inkiko kubera icyaha cyo gukuramo inda. Inama y'Abaminisitiri yemeje iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry'agateganyo ry'abagororwa 3596 bahamwe n'ibyaha binyuranye.


Itangazo ry'Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND