RFL
Kigali

Abakinnyi 10 ba Filime bakize kurusha abandi ku Isi

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:19/05/2020 8:34
0


Ku Isi hari ibyamamare biba byarigaruriye imitima ya benshi mu ngeri zitandukanye, ubu reka tugaruke ku byamamare bya Sinema bikize kurusha abandi ku Isi nk’uko Forbes ibivuga ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza imitungo yabo.



Mu bakinnyi ba Filime bakize kurusha abandi, hari umutungo ubazwe mu buryo bw’amafaranga baba bafite kimwe mu byibandwaho harebwa  urusha undi umutungo.

 10. Jackie Chan

Richest Actors - Jackie Chan

Jackie Chan, ni umukinnyi wabaye ikirangirire ku Isi, akaba afite umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 370 $. Ni umukinnyi wa Hong Kong mu Bushinwa. Ibikorwa bye bitangaje byamuhesheje agaciro kadasanzwe. Kugeza mu mwaka wa 2020, Jackie Chan amaze kubaka umutungo ufite agaciro ka miliyoni 370 z'amadolari, bikaba bituma aba ku mwanya wa 10 ku rutonde rw'abakinnyi bakize kurusha abandi ku isi.

9.Clint Eastwood

Richest Actors - Clint Eastwood

 Clint Eastwood ni umukinnyi w’umunyamerika, atunganya amafilime (Producer) mu  gace ka akomokamo ka San Francisco. Yatsindiye igihembo cya Akademiki ku muyobozi mwiza na producer mwiza muri filime ze zirimo Unforgiven (1992) na Million Dollar Baby (2004). Clint Eastwood afite umutungo udasanzwe ufite agaciro ka miliyoni 375 z'amadolari, bituma aba umukinnyi wa 9 ukize kurusha abandi ku isi.

8 Anorld Schwarzenegger:

Azwi cyane kubera uruhare yagize muri "Terminator". Yabaye Guverineri w’Intara ya Californiya kuva mu 2003- 2011. Afite umutungo w’agaciro ka miliyoni 400 z’Amadorali y’Amerika

 7.Stallion  Sylvester:

Uyu mukinnyi abenshi bamwibuka muri Filime zitandukanye ariko ahanini yamamariye muri Rambo, uyu afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 400 z'amadolari.

6 Jack Nicholson:

Richest Actors - Jack Nicholson

 Jack Nicholson, yashimishije abantu mu buhanga bwe bwo gukina amafilime atandukanye kandi ntibitangaje kuba ashyizwe hejuru cyane ku rutonde rw'abakire ba Hollywood, muri Leta Zunze Ubumwe z’America. Afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 415 z'amadolari.

 5. Mel Gibson:

Umuyobozi w'amafilime ukorera i New York, ni umukinnyi uzwi cyane cyane kubera gukina muri filime za 'We Were Soldiers', 'Braveheart' n’izindi zatumye ahabwa ibihembo birimo Academy Award na Golden Globe. Afite ikirwa cyose cye mu nyanja ituje hafi ya Fiji- Mago. Uyu mukinnyi afite umutungo wa miliyoni 425 z'amadolari y'Amerika.

4. George Clooney 

George Clooney ni umukinnyi w’umunyamerika ukomoka muri Kentucky. Yatsindiye ibihembo byinshi bitandukanye kubera ubuhanga mu gukina mu yiswe “Ocean’s Eleven” na “Three Kings”. Yakiriye intsinzi mu bice byinshi, kandi ntabwo yagiye ahagaragara. George Clooney afite umutungo ufite agaciro ka miliyoni 500 z'amadolari

3 Tom Cruise:

Richest Actors - Tom Cruise

Tom Cruise ni umukinnyi wa Filime w’umunyamerika ukomoka muri New York. Ni umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose. Filime ze zagurishije miliyoni ku isi yose. Muri 2020, umutungo wa Tom Cruise ufite agaciro ka miliyoni 570 z'amadolari, bituma aba umukinnyi wa 3 ukize kurusha abandi ku isi.

 2 Shan Rukh Khan:

Richest Actors - Shahrukh Khan

Yiswe "Umwami wa Bollywood". Shan Rukh Khan ni umukinnyi w’Umuhinde ukunzwe cyane ku Isi, akaba n’umwe mu bakinnyi bahenze ku binjiza muri filime. Yagiye ahigika ibyamamare bikomeye byo muri Amerika. Yagaragaye muri filime nyinshi z'indashyikirwa z’Abahinde nka Koyla. Afite umutungo ufite agaciro ka Miliyoni 600 z'amadolari

1 Jerry Seinfeld:

Jerry Seinfeld ni uwashyizeho icyicaro cya sitcom, ni we mukinnyi uheruka kuba umukinnyi ukize ku isi muri iki gihe. Ni umukinnyi usetsa cyane ukina filime, icyakora ari mu bataramamaye cyane. Afite umutungo ufite Miliyoni 750 z'amadolari y'Amerika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND