Airtel Rwanda
Kigali

Holy Recall worship Ministry ya EAR Kacyiru yasohoye indirimbo nshya yise 'Ndatunganiwe'-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2020 15:21
0

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana Holy Recall worship Ministry rikorera umurimo w'Imana muri EAR Kacyiru ryashyize hanze indirimbo nshya yitwa 'Ndatunganiwe'. Iyi ndirimbo yageze hanze kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020.



'Ndatunganiwe' ni indirimbo ije mu gihe isi ihanganye na Coronavirus bise 'Imiraba' muri iyi ndirimbo aho baririmbye ngo 'n'aho imiraba yaza kuko turi kumwe izancaho indenge'. Baririmbamo kandi aya magambo "Nubwo ibibazo byaza, kuko turi kumwe bizancaho bindenge. Nubwo uburwayi bwaza, buzancaho bundenge. Woh ohh nguwe neza ndatunganiwe".


Holy Recall Worship Ministry bahugiye mu gutegura album ya 2

IRIHOSE Martin umuyobozi wa Holy recall worship ministry yatangarije inyaRwanda ko muri studio bari gutunganya Album yabo ya 2 kandi ibikorwa bijyanye no gutunganya izo ndirimbo bikaba birimbanyije. Iyi ndirimbo 'Ndatunganiwe' ni imwe mu zigize album ya 2 ya Holy Recall Worship Ministry.


IRIHOSE Martin Umuyobozi wa Holy Recall Worship Ministry

Iri tsinda rya Holy Recall Worship Ministries ryatangiye uyu murimo w'Imana mu kwezi kwa Kanama 2018 rishinzwe n’abaririmbyi babikunze kandi b’ingeri zose ni ukuvuga abakuru, abato, abari n'abategarugori hamwe n’abasore n’abagabo. Ni itsinda rishinzwe kuramya no guhimbaza Imana mu Itorero Angilikani ry'u Rwanda (EAR) Paruwasi ya Kacyiru mu mujyi wa Kigali.


UMVA HANO INDIRIMBO 'NDATUNGANIWE' YA HOLY RECALL WORSHIP MINISTRY








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND