RFL
Kigali

Ubufaransa bwibasiwe na Covid-19 nshya mu mabagiro, abagera ku 100 bamaze kuhandurira

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:18/05/2020 12:57
0


Abantu bagera ku ijana bemeza ko banduye coronavirus bavuga ko bayikuye mu mabagiro abiri mu Bufaransa



Abashinzwe ubuzima mu karere bavuze ko abakozi 63 kuri 209 bakorera mu ibagiro rya Breton kugeza ubu bose babasanzemo coronavirus

Perefe w'akarere, Pierre Pouessël yagize ati: "Nk’uko ishami rishinzwe abakozi muri iyi sosiyete ribitangaza, ngo ku marembo yinjira mu ibagiro hari za masike,umuti wica mikorobe ndetse abantu bagiye kwinjira babanza gupimwa ibintu bigaragaza ko amabwiriza ari gukurikizwa neza

Ariko abakozi bo muri urwo ruganda bavuga ko nubwo ibikoresho byo kubarinda bihari ku bwinshi ariko ntabwo abantu babasha kubahiriza metero , umwe mu bakozi ati: “birarenze byabaye ikibazo, mu byumba Nta mwanya munini uhari abantu barabyigana

Abaturage bo bavuga ko bahangayikishijwe n'ibyo bari kubona bati”ibi biri gutuma tutigurira inyama kuko dufite ubwoba ko nazo zaba zanduye”

kuri ubu, abakozi bose b’iri bagiro bashyizwe mu kato ndetse uru ruganda rahise rufungwa kugeza tariki 25 Gicurasi byibuze,

Kuva iyi virusi yagera mu Bufaransa, abantu 98.569 bari mu bitaro, muri bo, 17.500 bararembye cyane, naho 28.000 barapfuye, Abarenga 61.000 barakize basubira mu ngo zabobakize kandi bemerewe gutaha.

Src: AFP

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND