RFL
Kigali

Coronavirus ishobora kwandurira mu misuzi no mu mazirantoki – Dr Andy Tagg

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:18/05/2020 9:27
0


Umudogiteri wo muri Australia yagaragaje ko Covid-19 ishobora kwandurira mu musuzi cyakora abahanga bandi ntibarabyemeza neza.



Ubusanzwe bavuga ko ibyago byo kuba iyi virus yakwandurira mu musuzi ari bike kuko ahanini ishobora kwandurira mu macandwe igihe umuntu uyirwaye akoroye akagwa k’utayirwaye, cyangwa igihe abantu bakoranyeho cyane cyane bahuza ibiganza.

Dr Andy Tagg avuga ko yabonye ko covid-19 ishobora kwandurira mu musuzi nyuma yo gusesengura ibizamini byose byagiye bifatwa abarwayi b’iki cyorezo muri uyu mwaka.

Avuga ko yabonye ibizamini bigaragaza ko iyi virusi yagaragaye mu misuzi y’abarwayi ba Coronavirusi ku kigero cya 55%

Gusa abaganga n’ubusanzwe bari baremeje ko umusarani (amazirantoki) y’umurwayi w’iyi virusi uba urimo utunyangingo tugaragaza ko wakwirakwiza izindi mikorobe zisanzwe.

Dr Tagg yanditse ko imbaraga umusuzi usohokana arizo zifite uruhare mu kuba wakwirakwiza izindi ndwara, gusa avuga ko hakenewe gushaka ibimenyetso bihagije kuri iyi ngingo.

Akomeza agira abantu inama yo kwambara agapfukamunwa neza igihe cyose kugira ngo bakomeze kwirinda.

Dr Sarah Jarvis, nawe avuga ko bitoroshye ko wakwandurira Covid-19 mu musuzi ariko ko bishoboka ku rugero ruto cyane. Yagize ati “Biragoye ko umuntu yakwandura kuko yegeranye n’uyirwaye usuze, ni gake cyane.”

Uyu muganga nawe aburira abantu kugira isuku ihagije y’ubwiherero kuko hari ibimenyetso by’uko Corona virusi ishobora kuba mu musarani w’uyirwaye kandi ko umuntu wayanduye ashobora kugira impiswi mbere y’umunsi cyangwa ibiri y’uko agaragaza ibindi bimenyetso nko gukorora cyangwa kugira umuriro.

Muri 2001, abadogiteri barimo Karl Kruszelnicki na Luke Tennent bakoze ubushakashatsi bwo kureba niba umusuzi ushobora gukwirakwiza indwara bapimira ku muntu usuze yambaye umwenda n’usuze atawambaye.

Basanze uwasuze yambaye nta mikorobe yakwirakwije naho uwari wambaye ubusa akwiza mikorobe ahangana no muri santimetero 5.

Muri uyu mwaka kandi ikigo cy’ubushinwa gishinzwe kurinda no kugenzura indwara, cyagaragaje ko uwambaro ari uburinzi bwiza ku musuzi wose ushobora gukwirakwiza indwara. Gusa ngo umusuzi wakwiza indwara igihe usuzwe n’umuntu utambaye akohereza gaze yawo nyinshi yegereye mugenzi we utarwaye.

Mu rwego rwo kurushaho kwirinda neza, abantu barakangurirwa gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune nibura hejuru y’amasegonda 20, kwirinda kwikorakora ku mazuru cyangwa mu maso n’intoki zanduye, bakanirinda kwegerana n’abantu barwaye covid-19.

Niba ufite ibimenyetso bya Coronavirusi, urasabwa kwirinda no kurinda abandi uguma mu kato aho udashobora guhura n’abandi bantu.

Src: Thesun






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND