RFL
Kigali

MTN ifatanyije na MIGEPROF, CNF na AEE bateguye irushanwa ry'amatsinda y'abagore, itsinda rya mbere rizahembwa Miliyoni

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:18/05/2020 0:23
0


MTN Rwanda muri gahunda yayo yo gufasha kuzamura imishinga mito n’iciriritse ibinyujije muri MTN Foundation, uyu mwaka yateguye amarushunwa agamije guhemba amatsinda y’abagore bibumbiye hamwe mu matsinda hirya no hino mu gihugu.



Ku bufatanye na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ndetse n’Umuryango Nyafurika w'Ivugabutumwa ukorera mu Rwanda (AEE Rwanda), MTN Rwanda yatangije gahunda ya 'Connecting Women in Business' igamije gushyigikira umugore mu bukungu binyuze mu bucuruzi bukoreshejwe ikoranabuhanga. Ni igikorwa kizajya kiba buri mwaka nk'uko bitangazwa na Mitwa Kaemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda.


Mitwa Kaemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Ubwo MTN Foundation n’Inama y’Igihugu y’Abagore batangizaga igikorwa ku mugaragaro mu nama yabahuje n’itangazamakuru hakurikiye kubigeza kuri Nyakubahwa Minisitiri ufite Umuryango mu nshingano ze, Prof. Bayisenge Jeannette, hanyuma impande zose zirabyishimira. Mbere y'uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, ni bwo igitekerezo cya 'Connect Women in Business' cyavutse. Mitwa Kaemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, arishimira ko igitekerezo bagize cyo gushyigikira umugore mu bucuruzi, gitangiye ndetse kizajya kiba buri mwaka.


Mitwa Kaemba Ng'ambi (iburyo) yishimiye ko Connect Women in Business izajya iba buri mwaka, hano bari bari mu nama yavukiyemo iki gitekerezo

Ku ikubitiro, iyi gahunda Connect Women in Business' izatangirana n’amatsinda 15 y’abagore yatoranijwe mu ntara zose z’igihugu. Amatsinda yatoranyijwe ni amaze gutangira kubyaza inyungu amafaranga bizigamiye. Kugeza ubu, amatsinda yose yatoranyijwe yarasuwe, yerekana ibikorwa akora bitandukanye birimo; ubuhinzi n’ubworozi, ubukorikori, uguhanga udushya n’abari mu bucuruzi bakoresha ikoranabuhanga.Iyi gahunda yateguwe hagamije gufasha abagore kurushaho kunoza no guteza imbere imishinga yabo.

Nk'uko INYARWANDA yabitangarijwe na Alain Numa Umuyobozi muri MTN Rwanda Ushinzwe Ibikorwa by'Ubugiraneza ndetse no Guhanahana Amakuru n'Ibindi Bigo (CSR & Corporate communication), yavuze ko muri aya marushanwa hazatangwa ibihembo ku matsinda icyenda ya mbere ku buryo bukurikira: Itsinda rizaba irya mbere rizahembwa Miliyoni (1,000,000 Frw), irya kabiri rihembwe ibihumbi Magana arindwi (700,000 Frw), irya gatatu rihembwe ibihumbi magana ane (400,000Frw), asigaye (amatsinda 6) azagenda agenerwa ibihumbi magana abiri buri rimwe (200,000Frw).


Alain Numa yavuze ko itsinda ry'abagore rizahiga ayandi rizahembwa Miliyoni

Aya marushanwa yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 15/05/2020 ubwo ku Isi hose hizihizwaga Umunsi w’Umuryango ndetse Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry’Umuryango mu Rwanda, (MIGEPROF) ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yemeje ubufatanye ifitanye na MTN Rwanda muri iki gikorwa cyiswe 'Connecting Women in Business'. Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Kaemba Ng'ambi yashimiye cyane MIGEPROF ku bw’ubwo bufatanye.

MIGEPROF yanditse kuri Twitter iti "Mu gihe turimo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Imiryango #DayofFamilies, twishimiye gutangaza ubufatanye bwacu na MTN Rwanda binyuze muri #ConnectWomen in business (gushyigikira umugore mu bucuruzi), umushinga ugamije gutera inkunga ba rwiyemezamirimo bato b'abagore guteza imbere ubucuruzi bwabo bityo bikabaha imbaraga zo kuzamura imiryango yabo".


MIGEPROF ifatanyije na MTN muri iki gikorwa 'Connect Women in Business'

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, ku mbuga nkoranyambaga za MTN Rwanda, haratangira gutambuka amashusho (Video) yerekana ibikorwa by'ayo matsinda. Hateganyijwe y'uko amatsinda atangira kubazwa n’Akanama Nkemurampaka kashizweho hakoreshejwe ikoranabuhanga ku mpamvu z'uko ingendo zihuza intara n'izindi ndetse n'Umujyi wa Kigali, zitarafungurwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo Covid19.

MTN Rwanda yavuze ko impamvu bahisemo kuzamura ano matsinda ari uko ibona nabo bakeneye cyane andi maboko ngo biteze imbere bagere ku rwego rwa koperative kandi ko bitazahagarika gukomeza gufasha n’andi makoperative mu kwiteza imbere. Twabibutsa ko itsinda ry'abagore rizahiga ayandi imbere y'Akanama Nkemurampaka, rizahembwa Miliyoni imwe y'amanyarwanda. Hazahembwa amatsinda icyenda (9) azahiga ayandi.


Itsinda ry'abagore rizahiga ayandi muri 'Connect Women in Business' rizahembwa Miliyoni 1 Frw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND