Fred Willard, icyamamare muri Filime zakunzwe na benshi ku Isi, yitabye Imana azize urupfu rusanzwe nk’uko byatangajwe na bamwe mu bantu ba hafi bari bazi imibereho y'uyu mukinnyi wakunzwe muri filime nka Robe Reiner Mockumentary.
Uyu mukinnyi yari kandi umukinnyi w’umunyarwenya wigaruriye
imitima ya benshi ku Isi cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yatabarutse kuwa Gatanu tariki 15
Gicurasi 2020. Yari afite imyaka 86 y’amavuko.
Umuhanzi Glenn Schwartz yemeje ko Fred Willard yapfuye mu kiganiro yagiranye na Rolling Stone. Umukobwa wa Fred Willard, Hope Mulbarger nawe yashimangiye urupfu rwa Se, Fred mu ijambo rye yagize ati: "Data yitabye Imana mu ijoro ryo kuwa 15 Gicurasi afite imyaka 86 y'amavuko yakomeje gukora no kudushimisha akiriho kugeza ku mperuka ye y’ubuzima twaramukunze cyane! Tuzamukumbura ubuziraherezo. ”
Jamie Lee Curtis, umugore w’umuyobozi wa Willard yanditse kuri Twitter ati: "Ni amahirwe ko twese twabonye kwishimira impano za Fred Willard. Ubu ari kumwe na Mariya (Umugore we). Warakoze Willard”. Umugore wa Willard w'imyaka 40, Mary, yapfuye muri 2018.
Fred yerekanaga
igikundiro kidasanzwe cyamugaragaje nk'umwe mu bakinnyi ba filime kandi bafite
n’impano idasanzwe yo gusetsa, umuhanga mu gusetsa no mu gukora ibishushanyo nk’uko kuri televiziyo zitandukanye yagendaga yamamara.
TANGA IGITECYEREZO