Ni kenshi cyane usanga hari ahavugwa amahano asa n'atangaje, benshi aho kubyiyumvisha bisa nk’ibigorana cyane nk’ibyabaye muri Nigria, aho umugabo ukuze wakwita umusaza w’imyaka 64 amaze imyaka 4 aryamana n’abakobwa be 4 akiregura avuga ko ari itegeko ry’Imana yamutegetse gukora.
Uyu musaza witwa Basey Archibong wakoze ibyababaje benshi, nk’uko tubikesha Face of Malawi, yavuze ko Imana
ishyigikiye ibikorwa bye ku bakobwa be bane, ngo kandi ntiyagombaga kurenga ku
ibyo Imana yamuhanuriye.
Bassey Archibong atuye ku muhanda wa 10 wa Dipo,
Majidun, Owutu, mu gace ka Ikorodu muri Leta ya Lagos. Yagejejwe imbere
y’urukiko azira kuba afite ubupfapfa bwo
kwigarurira umubiri w'abakobwa be bane bafite hagati y’imyaka 12 na
20.
Akigezwa kuri Polisi byamenyekaye ko Bassey Archibong yakoranye imibonano mpuzabitsina n’abakobwa be bane kuva mu 2016. Igitangaje kinababaje ni
uko hari abo yasambanyaga bataragera ku myaka y’ubukure kuko ukuze muri bo
afite imyaka 20 y’amavuko, mu gihe abandi bari munsi ya 13.
Archibong yagejejwe imbere y’ubutabera aregwa ibyaha by’ibirego
bitatu byerekeye imibonano mpuzabitsina ikabije yakoranye
n’abakobwa be bane. Mu byo ashinjwa ni ukuba yarasambanije abantu bakiri bato, gukandamiza abana yabyaye
akabakoresha icyo yishakiye ababuza uburenganzira bwabo no kugira uruhare mu mibonano mpuzabitsina y’ihohotera.
Uyu musaza akigezwa ku rukiko rw’ibanze rwa
Ikorodu, i Lagos, yahakanye ibyaha byose
aregwa avuga ko we nta kosa yakoze ahubwo ko yubahirije uko Imana yamutegetse ngo ajye aryamana n’abana be uko ari bane kandi
yabikoze ku itegeko ry’Imana yo mu Ijuru.
TANGA IGITECYEREZO