RFL
Kigali

Bryan Lead yateguye amahugurwa yatumiyemo Simon Kabera, Gaby Kamanzi, Gentil Misigaro n'abandi

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/05/2020 21:38
0


Umuramyi Dadu Bryan Lead (Bryan Lead) yateguye amahugurwa (Worship Seminar) azamara iminsi 3 yatumiyemo abahanzi batandukanye barimo abakunzwe cyane mu muziki wa Gospel n'abanyempano. Aya mahugurwa azabera ku rubuga rwa Instagram muri uku kwezi kwa Gicurasi.



Ku bijyanye n'intego y'aya mahurwa (Worship Seminar), Bryan Lead yabwiye InyaRwanda.com ati "Intego y'aya mahugurwa yanditse muri Zaburi 33:3 b yawo handitse hati : 'Mucurangishe inanga ubwenge', gucuranga cyangwa kuririmba, birigwa bisobanura ko iyo dufashe umwanya tukigishwa bituma dukora umurimo w'Imana neza".

Yunzemo ati "Intego nyamukuru ni ukwiga minisiteri yo kuramya Imana kugira turusheho kumenya neza uburyo bwatuma tuyikora ikatuzanira abakizwa". Aya mahugurwa azaba mu gihe cy'iminsi itatu Kuwa kane tariki 21/05/2020, Kuwa Gatanu tariki 22/05/2020 ndetse no Kuwa Gatandatu,23/05/2020. Azajya aba saa Moya kugeza saa Tatu z'ijoro (7-9Pm).

Bryan Lead azaba ari kumwe n'Abatumirwa batandukanye barimo; Gentil Misigaro, Clark Kaze, Gaby Kamanzi, Simon Kabera, Rene Patrick, Gracious Gra3ce na Sam Rwibasira. Insanganyamatsiko yo ku munsi wa 1 izibanda ku busobanuro ku kuramya Imana; Kuramya ni iki?, Umuramyi ni muntu ki?, Ese kuramya bikorwa ute, bikorwa ryari?.

Ku munsi wa 2 barebera hamwe uko kuramya Imana no mu kuri no mu Mwuka, insanganyamatsiko izaba igita iti "Ni gute turamya mu kuri no mu Mwuka?. Umunsi wa 3 'bazagereranya Amavuta n'Impano'. Twabitsa ko aya mahugurwa azabera ku rubuga rwa Instagram ku rukuta rw'umuhanzi Bryan Lead ari rwo @bryanlead


Amahugurwa yateguwe n'umuramyi Bryan Lead






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND