RFL
Kigali

Kabuga Felicien ushinjwa uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa

Yanditswe na: Muhawenimana Faridi
Taliki:16/05/2020 13:26
0


Amakuru aturuka mu biro bya Minisiteri y’Ubutabera mu gihugu cy’u Bufaransa, avuga ko Felicien Kabuga ushinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, yafatiwe muri icyo gihugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020.



Kabuga w’imyaka 84 wari warahinduye amazina akoresha ay’impimbano, wari utuye ahitwa Asnieres-Sur-Seine hafi y’umujyi wa Paris, yatawe muri yombi, nyuma y’uko hari hashize imyaka 26 ashakishwa n’inzego z’ubutabera Mpuzamahanga.

Inzego z’umutekano mu Bufaransa ni zo zataye muri yombi Kabuga ku isaha ya 05:30 GMT kuri uyu wa Gatandatu, ni ahangana saa moya n’igice ku isaha ya Kigali.

Kabuga watawe muri yombi, yari mu bantu bashakishwa bikomeye na leta y’ u Rwanda, yewe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yarashyizeho igihembo cya Miliyoni 5 z’amadorali ku muntu watanga Kabuga.

Mu byo Kabuga Felicien ashinjwa, harimo kuba umuterankunga ukomeye wa Jenoside yakorewe Abatutsi, aho mu mwaka wa 1993 Kabuga yinjije mu gihugu toni 25 z’imihoro, ndetse na nyuma y’aho gato muri Werurwe 1994 yinjiza mu gihugu indi mihoro ibihumbi 50. Izi, ni intwaro zakoreshejwe mu iyicwa ry’Abatutsi muri Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nanone kandi, Kabuga Felicien ashinjwa kuba mu ba mbere bashinze Radiyo RTLM yagize uruhare rukomeye cyane mu kubiba urwago mu banyarwanda.

Umushinjacyaha Mukuru wa IRMCT, SergeBrammertz yavuze ko itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien ari ukwibutsa abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bashobora kugezwa imbere y’ubutabera bakaryozwa ibyaha byabo, n’ubwo haba haciyeho imyaka 26 bakoze ibyo byaha.

Uyu mushinjacyaha kandi, yanashimye uburyo leta y’u Bufaransa ishyira imbaraga mu kubahiriza amategeko, byihariye nk’ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa inyokomuntu. Yanashimye kandi uruhare rw’ibindi bihugu harimo u Rwanda, u Bubiligi, u Budage, u Bwongereza, Netherlands, Austria, Luxembourg, u Busuwisi, ndetse n’izindi nzego nka EUROPOL na INTERPOL.


Kabuga Felecien yafatiwe mu Bufaransa kuri uyu wa Gatandatu

Src: Reuters, BBC, IRMCT 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND