RFL
Kigali

Muri Gasogi United ntibavuga rumwe ku isinya rya rutahizamu uvuye muri Mukura

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2020 13:09
0


Binyuze ku rubuga rwa Twitter umuyobozi mukuru w’ikipe ya Gasogi United Bwana Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC yavuguruje amakuru yari amaze gutangazwa n’umuyobozi mukuru w’abafana ba Gasogi United Angelbert Mutabaruka wari umaze kwemeza ko rutahizamu Bertand Iradukunda yamaze gusinyira iyi kipe anamuha ikaze.



Ku wa Gatanu tariki 15 Gicurasi 2020, nibwo hakomeje gukwirikwizwa amakuru avuka ko ikipe ya Gasogi united FC yamaze gusinyisha umwe muri ba rutahizamu beza wigaragaje muri uyu mwaka w’imikino,   Iradukunda Jean Bertrand, wakiniraga Mukura Victory Sport.

Byavuzwe ko amafaranga yaguzwe uyu mukinnyi yatanzwe n’abafana ba Gasogi United bari  ku mugabane w’i Burayi mu gihugu cy’u Budage nyuma yaho bemeye ko bashaka Kugurira ikipe yabo umwataka ukomeye .

Gusa ariko  Bertrand  yatangaje ko kugeza ubu akiri umukinnyi wa Mukura VS ndetse agifite umwaka umwe muri iyi kipe, avuga ko amakuru amwerekeza muri Gasogi nited atari ukuri.

Iradukunda Jean Bertrand  uzwi nka kanyarwanda, yanyuze muri APR FC ahava ajya muri Bugesera FC, ahava erekeza I Huye muri Mukura aho yasinyiye amasezerano y’imyaka 2,  ubu akaba asigaje umwaka umwe  ndetse akaba yaranatowe ahembwa nk’umukinnyi witwaye neza mukwezi kwa 2.

Amakuru Inyarwanda ifite ni uko uyu musore ko yamaze Gusinyira ikipe ya Gasogi united FC amasezerano y’imyaka ibiri,  muri gahunda y’abafana ba Gasogi united FC bari kumugabane w’i burayi mu mujyi wa Frankfurt  mu budage.

Gasogi United  FC yagiranye ibiganiro na Michel  Sarpong watandukanye  na Rayon sports gusa baza kunariranwa kumvikana ku mafaranga, Gasogi ihita ihindura iganiriza Bertrand birangira bumvikanye, anasinya imyaka ibiri muri iyi kipe ifite intego y‘igikombe mu mwaka utaha w’imikino.

Kuvuguruzanya kw'abayobozi ba Gasogi United ku isinya rya Iradukunda Bertrand

Iradukunda Bertrand yarigaragaje muri uyu mwaka w'imikino 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND