RFL
Kigali

Serumogo Ally yateye umugongo Rayon Sports yongera amasezerano muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:16/05/2020 11:08
0


Myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo muri Kiyovu Sport, Serumogo Ally, byavugwaga ko yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo na Rayon Sports, yamaze gusinya amasezerano mashya y’imyaka ibiri azakinira Urucaca.



Mu minsi mike ishize humvikanye amakuru ko uyu myugariro ashobora guhindura ikipe, Rayon Sports na Police FC niyo makipe yari ku isonga mu kwifuza uyu kapiteni wa Kiyovu Sport.

Ubuyobozi bw’iyi kipe bwaritaye mu gutwi, buhita bwihutira kugirana ibiganiro bya hafi n’uyu mukinnyi, birangira yemeye kongera amasezerano y’imyaka ibiri.

Biravugwa ko shampiyona y’u Rwanda ishobora gusubikwa kubera imyanzuro y’inama ya MINISPORTS n’amashyirahamwe y’imikino  ivuga ko ibikorwa bya siporo bidashobora gusubukurwa mbere ya Kanama 2020.

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sport butangaza ko bugomba gukora ibishoboka byose bukubaka iyi kipe mu mpande zose kugira ngo mu mwaka utaha izabe iri ku ruhembe mu yahatanira igikombe cya shampiyona cya 2020/21.

Ntabwo ari Serumogo Ally gusa iyi kipe yahaye amasezerano mashya kuko na Myugariro Mbogo Ally nawe yongereye amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe.


Serumogo yateye umugongo Rayon Sports na Police FC yongera amasezerano muri Kiyovu Sport


Serumogo yongereye amasezerano y'imyaka ibiri





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND