Kaminuza y'u Rwanda (UR) iramenyesha abanyeshuri bayo biyandikishije ngo ibafashe gutaha kandi bamaze gupimwa Covid-19 bagasanga ari bazima ko izabacyura ejo ku wa Gatandatu (16 Gicurasi 2020) no ku Cyumweru (17 Gicurasi 2020). Abayenshuli barasabwa kubahiriza amabwiriza nk'uko asabwa kugira ngo hatazagira ubangamira iyi gahunda yo kubafasha.
Nyuma yo
gutangaza ko amasomo azasubukurwa muri Nzeri 2020, ibi byatumye kaminuza y'u Rwanda yumva ubusabe
bwa bamwe mu banyeshuli bashaka kujya mu miryango yabo mu ntara bavugakamo kuko
ingendo ziva cyangwa zijya mu ntara imwe zijya mu yindi zitemewe.
Aba banyeshuli bari barakomeje gutura mu macumbi yabo yegereye kaminuza batekereza ko amasomo azasubukurwa vuba mu gihe iki cyorezo cya Covid-19 kizaba gitanze agahenge gusa ntabwo ariko byagenze.
Bacyuwe kuwa 11 Gucurasi 2020
Abanyeshuli
ba kaminuza y’u Rwanda batangiye kugezwa mu miryango yabo mu mpera
z'icyumweru gishize bahereye ku bari bari mu mashami y'iyi kaminuza ari mu ntara zitandukanye
none kuri iyi nshuro abagiye gucyurwa ni abari mu mujyi wa Kigali. Aba banyeshuli
bazacyurwa muri ubu buryo bukurikira:
Ku
wa Gatandatu tariki 16 Gicurasi 2020 abazacyurwa ni abataha mu turere: Rusizi,
Nyamasheke, Karongi, Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Ngororero, Rulindo, Gakenke,
Musanze, Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Ngoma, Kirehe na Bugesera.
Ku cyumweru tariki 17 Gicurasi 2020 abazacyurwa ni abataha mu turere: Nyagatare, Byumba, Burera,
Kamonyi, Muhanga, Ruhango Nyanza, Huye, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.
Kaminuza irasaba abayenshuli kubahiriza amabwiriza nk'uko asabwa kugira ngo hatazagira ubangamira iyi gahunda yo kubafasha. Kaminuza y’u Rwanda yagize iti:
“Ikitonderwa: Umunyeshuri utazaza ku munsi ugenewe Akarere k'iwabo ntabwo azabona uko agenda kuko imyanya irabaze. Abanyeshuri basabwe kwinjira muri bus yanditseho akarere k'iwabo gusa. Kirazira kwinjira mu yindi bus kuko n'ubwo yaba ica iwanyu ntabwo izahahagarara kandi waba ubujije undi uburyo bwo gutaha.”
Abanyeshuli bazajyanwa
mu miryango yabo barasabwa kugera kuri Campus ya Remera bitarenze saa Moya za
mu gitondo (7am) ku munsi umwe mu yavuzwe haruguru bitewe n'aho buri umwe ataha ndetse umunyeshuri akazajya areba aho imodoka ijya iwabo iparitse.
Muri iri tangazo ryatanzwe na Kaminuza y'u Rwanda rivuga ko uzasanga imodoka ijya iwabo yamusize nta yindi azashakirwa ari nayo
mpamvu abanyeshuli basabwa kubahiriza igihe cyatanzwe.
Abanyeshuli biga muri za Kaminuza zo mu ntara ubwo bacyurwaga
TANGA IGITECYEREZO