RFL
Kigali

CONMEBOL yafashe umwanzuro wo kujya ihana abakinnyi bacira mu kibuga n’abasoma umupira

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:14/05/2020 20:09
0


Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane wa Amerika y’Epfo’CONMEBOL’ yamaze gushyiraho amabwiriza mashya azajya ahana abakinnyi bacira mu kibuga ndetse n’abasoma umupira kuko bishobora gukwirakwiza Coronavirus.



Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko gucira mu kibuga, gusoma umupira na mugenzi we akaza kubikora, bishobora kuba inzira zo gukwirakwiza icyorezo cya Coronavirus, bityo CONMEBOL ikaba iteganya ko ubwo shampiyona zizaba zisubukuwe, umukinnyi uzagerageza kubikora azajya ahanwa, birimo no guhabwa amakarita.

CONMEBOL yanavuze ko ibiganiro Abakinnyi n’Abatoza bagirana n’itangazamakuru nyuma y’umukino bizajya bikorwa bose bambaye udupfukamunwa mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Shampiyona zitandukanye ku mugabane wa Amerika y’Epfo zahagaritswe muri Werurwe 2020, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Gucira mu kibuga bikunze kuranga abakinnyi n’abatoza b’imikino itandukanye ku Isi, cyane iyo bamaze gusoma ku mazi.

Mu minsi ishize, Umubiligi Michel D’Hooghe ukuriye Komisiyo y’abaganga muri FIFA, yabwiye ikinyamakuru The Daily Telegraph ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, FIFA iri kwiga uko abakinnyi mu kibuga bazajya berekwa amakarita y’umuhondo nk’igihano.

Uyu muganga yemeza ko ko gucira mu kibuga ari umuco usanzwe mu mupira w’amaguru ugaragaza isuku nke.

D’Hooghe yavuze ko abayobozi ba ruhago bakwiye gushyiraho ibihano by’amakarita mu rwego rwo kurinda abakinnyi n’abatoza b’amakipe baba bari hafi y’ikibuga.

Kugeza magingo aya mu bihugu bitandukanye, hari kurebwa uko imikino yasubitswe kubera Covid-19 yasubukurwa mu gihe cya vuba, ariko hagashyirwaho ingamba zikarishye mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu gihe imikino izaba isubukuwe.


Muri Amerika y'Epfo umukinnyi uzajya usoma umupira azajya ahanwa



Gucira mu kibuga nabyo bigiye kujya bihanirwa





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND