RFL
Kigali

“Coronavirus ntiteze kugenda burundu, abantu bagomba kwiga uko babana nayo”OMS

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:14/05/2020 11:48
0


Kuri uyu wa Gatatu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima OMS ryihanangirije abantu rivuga ko coronavirus nshya idashobora na rimwe kugenda, icyiza ni uko abaturage ku isi yose bakwiye kwiga kubana nayo.



Mu gihe ibihugu bimwe na bimwe ku isi byatangiye koroshya buhoro buhoro ingamba zo gufunga byashyizweho mu rwego rwo guhagarika ikwirakwira rya coronavirus, OMS yavuze ko idashobora na rimwe guhanagurwa burundu.

Iyi virusi yagaragaye bwa mbere i Wuhan mu Bushinwa mu mpera z'umwaka ushize kandi kuva ubwo imaze gufata abantu barenga Miliyoni 4.2 ndetse ihitana abagera ku 300.000 ku isi.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by'ubutabazi muri OMS, Michael Ryan yavuze ati: "Dufite virusi nshya yinjira mu bantu ku nshuro ya mbere bityo biragoye cyane kumenya igihe tuzayitsindira, VIH ntabwo yagiye burundu ariko ubu abantu bamaze kumenya uko babana nayo"

Nubwo mu bihugu bitandukanye ku isi abantu bashyizeho ingamba zo gufunga mu rwego rwo gukumira iki cyorezo none ubu bimwe na bimwe bikaba biri koroshya izi ngamba, OMS ivuga ko nta cyizere ko virus itazagaruka bundi bushya.

Tedros Adhanom Ghebreyesusumuyobozi wa OMS yagize ati "Ubu ibihugu byinshi byoroheje ingambazo gufunga ariko hakenewe kwirinda kuruta mbere".

Src: France 24






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND