RFL
Kigali

Koreya y’Epfo: Umusore ufite coronavirus yanywereye mu tubari twinshi akongeza abo bari kumwe bituma hagaragara ubwandu bushya

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/05/2020 12:50
0


Koreya y'Epfo yashimiwe uburyo yitwaye neza mu guhangana na coronavirus hakiri kare kandi ifatwa nk'icyitegererezo cyo kwerekana uburyo bishoboka ko guverinoma ishingiye kuri demokarasi ishobora gutsinda virusi ariko yongeye kubangamirwa no kugira abanduye bashya biturutse ku koroshya ingamba zo gufunga



Abayobozi batangiye koroshya ingamba zo gufunga mu ntangiriro za Gicurasi kuko imibare mishya yagabanutse Ariko mu cyumweru gishize hagaragaye abantu banduye bashya biturutse ku gufungura utubari na za night clubs mu karere ka Itaewon muri Seoul.

Kuri ubu Abayobozi bakomeje kuba maso nyuma y’uko umusore wimyaka 29  yanywereye mu  tubari twinshi n’ama clubs nijoro mu ntangiriro za Gicurasi bamupimye basanga yaranduye, Abantu barenga 100 bahuye na we nabo bahise bandura  ndetse birakekwa ko abagera ku 5.500 bashobora kuba barasuye utubari na clubs za nijoro muri ako gace na bo banduye

Dr. Gavin Yamey, umuyobozi w'ikigo gishinzwe ingaruka za politiki mu buzima ku isi mu kigo cy’ubuzima cya Duke Global avuga ko hari impungenge ko coronavirus yakongera kugaruka bundi bushya muri iki gihugu

Koreya y'Epfo ivuga ko ibihugu byose, nubwo bimaze kugenzura uko bihagaze, bigomba gukomeza kuba maso, abantu bashya batangiye kugaragara Mu mujyi wa Wuhan rwagati mu Bushinwa, aho bivugwa ko iyi virusi yaturutse, ku wa mbere havuzwe abantu batanu bashya banduye mu gace kandi

Yamey agira ati: “umuntu umwe wanduye  aho ari hose ashobora kwanduza abandi  Ati: “Birashoboka ko ibihugu bizakomeza guhura n'icyorezo kandi birashoboka ko hazakenerwa  kongera gushyira mu bikorwa ingamba zo gutandukanya imibereho kugirango ubwandu bushire burundu”

Aho muri Seoul baboneye ubwandu bushya , abayobozi bongeye gukaza umurego Umuyobozi w'akarere ka Seoul ku ya 9 Gicurasi yategetse utubari twose ndetse n’ama nightclubs gufunga burundu

Ariko abahanga bavuga ko uburyo Koreya yepfo yakoresheje kugirango ikemure icyorezo cyayo cya mbere igomba kuyifasha gutsinda neza icyorezo gishya kigaragaye

Src: Time.com

 

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND