RFL
Kigali

Dore imico 7 ukwiriye kuzibukira niba ushaka kugera ku ntsinzi

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:13/05/2020 10:21
0


Abantu benshi bifuza kugera ku ntsinzi ariko hakagira imwe mu mico igenda yitambika amayira yabo.



Ushobora kutabibona kuko biba ari utuntu duto cyane utakeka ko hari icyo tuvuze ariko tuba dufite agaciro kanini. Dore imwe mu mico ukwiriye kwirinda yakubera imbogamizi mu kugera ku ntego zawe.

1. Tandukana n’abantu mugendana bafite indimi zuzuye ubumara

Biragoye ko umuntu yagera ku ntego ze igihe agendana n’abantu bahora bamupfobya ndetse bahorana ubuhakanyi muri bo. Bene aba baguca intege ugahora wumva ko utabigeraho nk’uko nabo bahora batekereza ndetse banakuganiriza.

2. Irinde kuba nshimwe

Umuhate wagira wose, ntihazabura abantu bagaya ibyo wakoze. Ikiza ni uko uzakora wumva ko uzabikunda azabikunda utabikunze nawe akarorera. Ntacyo wakora ngo unezeze buri wese kuko abantu baragora ndetse ntibanashima ibintu kimwe. Kora utumbera intego zawe wikuremo abigira indashima.

3. Irinde kuba umugenga wa byose

Rimwe na rimwe umuntu agomba kwigabanyiriza imitwaro akareba ibimureba ibitamureba akabiharira abandi. Hari n’igihe kigera bamwe bakabiharira Imana. Iyo umuntu yiruka kunzozi agera ubwo ahura n’ibimunaniza ariko burya siko byose biri mu bubasha bwawe. Menya ibyawe ibyo ubona bitakureba ubihunze amaso.

4. Ikuremo kuba ntamakemwa

Ibyo ukora ni byiza bihagije ku buryo udakwiriye kwishyiraho igitutu cyo kuba ntamakemwa muri byose. Hari abavuga ngo Imana ni yo yonyine yo gukiranuka, umuntu uko yabiharanira kose ntiyabura ikosa. Abenshi bakunda kubishakisha ariko burya ntawagera ku rwego rwo kuba umutagatifu. Ni yo mpamvu ugomba gukora ukibuka gusa guca bugufi aho utagenze neza ibyo kwiha kuba intajorwa ukabiharira abafite umwanya wo kujora.

5. Irinde gukora igihe n’imburagihe

Burya kurara amajoro ukora sibyo bigeza ku ntsinzi, ahubwo kumenya gukoresha neza igihe cyawe n'iyo cyaba gito ni byo bifite umumaro. Burya ngo na Roma ntiyubatswe umunsi umwe. Twara ibintu byawe buke ntiwumve ko guhutiraho ari byo bizihutisha intego zawe.

6. Wikurikira umuhigo muto

Burya ngo iyo utekereje byagutse ugera kuri binini, watekereza gato nyine ukagera ku kari mu ntera watekerejemo. Ni byiza ko ugira ibitekerezo byagutse hanyuma ugatangira buke buke ariko ufite intumbero yo kuzabigeraho byose.

7. Itandukanye n’ibishyira ubuzima bwawe mu kaga

Ibyo ukora byose jya uzirikana ko umubiri wawe ari izingiro. Witeho, ufate ifunguro riboneye, uryame uruhuke neza kuko bigize uruhare runini ku muntu ushaka kugera ku ntsinzi. Ni byiza ko uha agaciro umubiri wawe kuko ni wo tangiriro ry’ibiberamo byose.

Src: Opera






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND