RFL
Kigali

Umuvandimwe w’umuderevu w’indege yahitanye Kobe Briant avuga ko umuderevu atari we nyirabayazana w'urupfu rwabo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/05/2020 14:08
0


Amadosiye yatanzwe mu izina ry'umuvandimwe w’umuderevu w’indege yahitanye Kobe Briant, asubiza ikirego cyatanzwe na Vanessa Bryant, avuga ko Kobe Bryant yari azi ingaruka zo kugendera muri kajugujugu ariko abirengaho arabikora.



Umuvandimwe w’umuderevu w’indege ya kajugujugu yakoze impanuka muri Mutarama 2020, agahitana Kobe Bryant n’abandi bagenzi barindwi, barimo umukobwa wa Bryant w’imyaka 13, Gianna, mu nyandiko z’urukiko zatanzwe ku wa Mbere yavuze ko umuderevu adakwiye kubiryozwa.

Ku ya 26 Mutarama, umuderevu, Ara George Zobayan, na we yapfuye azize impanuka yabereye i Calabasas, mu Majyaruguru y'Uburengerazuba bwa Los Angeles.

Izi nyandiko zatanzwe mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles mu rwego rwo gusubiza ikirego cy’uru rupfu rwa Kobe Bryant. Izi nyandiko zivuga ko Kobe yari azi ingaruka zo kugenda muri kajugujugu maze agahitamo kuyigendamo

Kuri uyu wa Mbere, mu izina rya Berge Zobayan, umuvandimwe w’umuderevu wahitanywe n’iyi mpanuka, yagize ati: "Ubu burangare bwagize uruhare rukomeye mu kubatera indishyi."

Mu kirego cye cyatanzwe ku ya 24 Gashyantare, Vanessa Bryant yavuze ko Zobayan na sosiyete yakoreraga, Kajugujugu ya Island Express, bashyize Sikorsky S-76B mu kirere babona atari byiza ko baguruka kuko ikirere kitari cyiza.

Ikirego kivuga ko Zobayan atigeze asuzuma amakuru y’ikirere mbere yo guhaguruka cyane ko n’ishami rya polisi rya Los Angeles ryahagaritse amato kugeza nyuma ya saa sita bitewe n’uko ikirere cyari kimeze nabi ariko bakabirengaho bakagenda.

Vanessa yemeza neza ko habayeho uburangare bw’umuderevu naho umuvandimwe w’umuderevu akemeza ko Kobe yari azi ingaruka zizamuhaho mu gihe agiye muri kajugujugu ari nabyo byamuviriyemo urupfu.

Src: France 24






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND