RFL
Kigali

BIRAVUGWA: Amateka aranditswe! APR FC yegukanye igikombe cya Shampiyona cya 2019-2020 idatsinzwe

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 20:03
0


Biravugwa ko inama yahuzaga abayobozi ba FERWAFA ndetse n’abanyamuryango bayo irangiye yemeje ko ikipe ya APR Fc ihabwa igikombe cya Shampiyona 2019-2020. Uyu mwanzuro bivugwa ko watowe n’abanyamuryango 15/16, gusa FERWAFA ivuga ko nta mwanzuro uhamye urafatwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Gicurasi 2020, ni bwo habayeho inama yahuje Abanyamuryango ba FERWAFA bahagarariye amakipe akina mu cyiciro cya mbere bose uko ari 16.

Ni inama yari igamije gufata imyanzuro ku hazaza ha Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, by’umwihariko ibijyanye n’isozwa ry’umwaka w’imikino wa 2019-2020.

Amakuru INYARWANDA yamenye ni uko Abanyamuryango 15/16 bemeje ko ikipe yari iya mbere ariyo APR Fc ihabwa igikombe cya Shampiyona ndetse mu makipe yari mu myanya ya nyuma abiri hakaba nta kipe n'imwe igomba kumanuka mu cyiciro cya kabiri ahubwo yose azaguma mu cya mbere.

Ku munsi w'ejo tariki 09 Gicurasi 2020, FERWAFA  ifitanye  inama n’abanyamuryango bayo bo mu cyiciro cya kabiri, gusa hari umunyamuryango umwe wari wasabye ko hazamuka amakipe abiri mu cyiciro cya 1, amakipe akava kuri 16 akaba amakipe 18.

Iyi myanzuro kandi yemeje ko igikombe cy’Amahoro nacyo gihita gisozwa, bivuze ko ikipe ya Rayon Sports ari yo izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup  nk’ikipe yabaye iya kabiri iwayo,  mu gihe APR Fc izasohokera u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, nk’ikipe yatwaye igikombe cya shampiyona.

Gusa ariko ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda 'FERWAFA' ribinyujije ku rukuta rwa Twitter ubwo ryasubizaga umwe mu bakurikiranira hafi umupira w'amaguru, ku bijyanye n'iyi ngingo, bahakanye bivuye inyuma ko nta mwanzuro nyawo barafata wo gutanga igikombe no kumanura amakipe.

Yagize iti "Turi gukora inama nyunguranabitekerezo, kandi zizakomeza kugira ngo dushake igisubizo nyacyo, ntabwo harafatwa umwanzuro uhamye".

Ubwo Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu Rwanda yasubikwagwa muri Werurwe 2020, APR FC yari gukina na Espoir FC, yari ku mwanya wa mbere n’amanota 57 mu mikino 23, Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 51 mu mikino 24.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu, yaba ikoze amateka akomeye, yegukana igikombe cya shampiyona idatsinzwe umukino n’umwe mu mikino 23. Iyi kipe yatsinze imikino 17 inganya 6.

Babuwa Samson ukinira Sunrise FC ni we rutahizamu wahize abandi muri uyu mwaka w’imikino kuko yatsinze ibitego 15 mu mikino 24.

Espoir FC yanganyaga amanota 17 na Heroes FC, zikurikiwe na Gicumbi FC ya nyuma n’amanota 16, zose zikaba zizaguma mu cyiciro cya mbere.

Ku  wa Kabiri tariki 05 Gicurasi 2020, hateranye  inama yahuje abayobozi bose b’amashyirahamwe y’imikino mu Rwanda, ndetse na Minisiteri y’imikino,  hemezwa ko ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’imikino bihagarara kuzageza muri Nzeri, 2020.

Amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri azagaruka mu kwezi kwa Munani, kuko ari bwo yemerewe gukora imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2020-2021.

Kimwe n’ibyabaye mu bindi bihugu bitandukanye ku Isi kubera icyorezo cya Coronavirus, bwaba ari bwo bwa mbere mu Rwanda hatanzwe igikombe cya shampiyona imikino itarangiye.


APR FC biravugwa ko yegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka w'imikino wa 2019-2020


APR FC yaba itwaye igikombe idatsinzwe mu mikino 23 yari imaze gukina






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND