RFL
Kigali

Nyuma y’ibyumweru bitandatu arwaye, Paulo Dybala yakize Coronavirus

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:8/05/2020 10:23
0


Rutahizamu ukomoka muri Argentine ukinira ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butaliyani, Paulo Dybala, yamaze kurokoka icyorezo cya Coronavirus cyari cyaramwiziritseho, dore ko yari akimaranye ibyumweru bitandatu atarakira, mu gihe abo barwariye rimwe bamaze hafi ukwezi barakize.



Mu mpera  z’icyumweru gishize uyu mukinnyi byatangajwe ko yapimwe ku nshuro ya kane mu gihe cy’ibyumweru bitandatu gusa, ariko ibipimo byagaragazaga ko akirwaye Coronavirus.

Tariki ya 21 Werurwe ni bwo byatangajwe ko Dybala n’umukunzi we, Oriana Sabatini, banduye Coronavirus.

Ku wa Gatatu tariki ya 06 Gicurasi 2020, Juventus yemeje ko Dybala yakize neza nyuma y’uko ibipimo bibiri yaherukaga gufatwa byagaragaje ko atakirwaye.

Juventus yavuze ko atazashyirwa mu kato iwe mu rugo kuko yakize ndetse na we abinyujije kuri Instagram, yagize ati “Isura yanjye irabivuga byose, bwa nyuma nakize COVID-19.”

Dybala yakize mu gihe mu Butaliyani havugwa ko hari undi mukinnyi wa Torino wanduye Coronavirus, ariko akaba atatangajwe izina ndetse nta bimenyetso by’icyo cyorezo agaragaza.

Amakipe yo mu Cyiciro cya Mbere mu Butaliyani, Serie A, yasubukuye imyitozo muri iki cyumweru nyuma y’ibyumweru umunani by’ingamba zo kuguma mu rugo byafashwe na Guverinoma yaho.

N'ubwo abakinnyi bazatangira gukorera imyitozo hamwe tariki ya 18 Gicurasi, kugeza ubu ntibiratangazwa igihe imikino ishobora kongera gusubukurirwa.


Dybala wamaze gukira COVID-19 arasubukura imyitozo vuba muri Juventus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND