Umuvugizi w’ikigo cya Facebook yavuze ko iki kigo kizemerera bamwe mu bakozi babishaka gukomeza gukorera mu rugo kugeza mu mpera z’uyu mwaka. Facebook irategura gusubukura gukorera mu biro kuwa 6 Nyakanga 2020 ariko inasaba abakozi bashoboye gukorera mu rugo gukomeza kuhakorera.
Nyuma y'uko
icyorezo cya covid-19 cyoretse Isi bamwe kikabatoza gukorera mu rugo bitewe n’ibyo
bakora, magingo aya ibigo bimwe byamaze kubona ko gukorera mu rugo bishobora
kubifasha byinshi. Iyi mpamvu ni yo yatumye ikigo cya Facebook gitangaza ko
kizemera abakozi babishaka gukomeza gukorera mu rugo.
Tariki 7
Gicurasi ni bwo Mark Zuckerberg nyiri Facebook yatangaje ko benshi m ubakozi be
azabemera gukorera mu rugo mu gihe cyose bazaba babishaka kugeza mu mpera z'uyu
mwaka wa 2020.
Zuckerberg yagize ati ”Ku mukozi ushobora gukorera mu rugo nta kibazo yakomeza kuhakorera kugeza mu
mpera z’uyu mwaka”. Nyuma y'aya magambo Mark Zuckerberg yavuze ko azafungura ibiro by’ikigo cye kuwa 6 Nyakanga
2020. Iki kigo cyatangaje ko kizanongera guhuriza hamwe abantu bagera kuri
mirongo itanu (50) nibura nyuma ya Kamena 2021.
Facebook
nubwo ishishikariza abakozi bayo gukorera mu rugo muri ibi bihe bya covid-19 ntabwo
ari ukubikiza kuko iri mu bigo byeretse urukundo abakozi babyo kuko yarabagobotse
aho buri wese yagenewe amafaranga yo kwiyitaho y’ubuntu agera ku gihumbi cy’amadorali
y’Amerika ($1000).
Izi ngamba zatangajwe na Facebook ntabwo ariyo iri gushimangira gukomeza gukorera mu rugo
gusa kuko ibigo byose bikora imirimo yo gutangaza serivise zirebana n’ikoranabuhanga
cyane cyane iziba kuri murandasi byose nta ngaruka biri kugirwaho na covid-19
nk'uko ibindi bigo biri kuzahara mu bijyane n’ubukungu.
Src: cnbc
TANGA IGITECYEREZO