RFL
Kigali

Imvura yaraye iguye yahitanye ubuzima bw’abantu 65 inangiza ibikorwa remezo

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:7/05/2020 18:41
0


Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi mu Rwanda iravuga ko imvura yaraye iguye kuri uyu wa 6 Gicurasi yahitanye abantu 65 n’ibikorwa remezo bitandukanye.



Nk’uko bigaragara mu mibare iyi minisiteri yashyize ku rukuta rwayo rwa Twitter, 22 ni abo mu karere ka Gakenke, Nyabihu hapfuye abagera kuri 18, 12 ni abo muri Muhanga, 6 muri Musanze, 5 muri Ngororero, 1 muri Rulindo n’undi 1 wo mu karere ka Rubavu.

Iyi mvura yanangije ibikorwaremezo birimo imihanda (Gakenke-Vunga- Musanze), inzu 91 zasenyutse n’ibiraro 5 byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure. Iyi minisiteri ivuga ko uturere twibasiwe cyane n’ingaruka z’iyi mvura turimo Nyabihu, Gakenke, Muhanga, Musanze, Ruhango na Rubavu.

Kugeza ubu hari gukorwa ibikorwa by’ubutabazi birimo gufata mu mugongo imiryango yagize ibyago, kujyana abakomeretse kwa muganga ndetse no kuguma kwimura by’agateganyo abatuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Minisitiri ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi Kayisire Marie Solanje mu kiganiro yahaye Radio Rwanda, yavuze ko amazu yasenyutse ari amazu 91.

Yagize ati “Abitabye Imana hari gutegurwa kubashyingura, hari no kugerageza gukuraho ibitengu byaguye ku bantu bagishakishwa”.

Yakomeje agira ati “Abantu birinde bave mu mazi, imvura ninahita basibure imigende amazi akomeze agende”.

Abantu kandi baraburirwa ko bitewe n’uko imvura imaze igihe igwa bityo ubutaka bukaba burimo amazi menshi, hashobora kuguma kuba inkangu nyinshi zikangiza ibikorwa bitandukanye.

Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi irakangurira abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Isesengura ry’ibyangiritse rirakomeza kugira ngo abagezweho n’ingaruka batabarwe ndetse hasanwe n’ibyangiritse

Iyi mvura yatwaye ubuzima bwa benshi inangiza ibikorwaremezo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND