RFL
Kigali

Papa Messi umaze imyaka 16 ahamagara ku maradiyo arasaba abakunzi b’imikino kumugoboka muri ibi bihe ubuzima bugeze habi

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2020 16:24
0


Karangwa Vedaste uzwi nka Papa Messi, wamamaye kubera guhamagara ku maradiyo atandukanye by’umwihariko mu biganiro by’imikino, aratabaza asaba abakunzi b’imikino itandukanye mu Rwanda kumugoboka bakamufasha kubaho muri ibi bihe bya Coronavirus kubera ko akazi kari gatunze umuryango we kahagaze.



Mu buzima busanzwe Papa Messi akora akazi ko gutwara abantu kuri moto, akaba atuye mu Gatsata aho abana n’umuryango we, harimo umugore ndetse n’abana bane, abakobwa babiri n’abahungu babiri, harimo imfura ye yitwa Karangwa Messi.

Papa Messi w’imyaka 44 y’amavuko, yabwiye INYARWANDA ko kuva icyorezo cya Coronavirus cyagera mu Rwanda, hagafugwa ibikorwa byose by’ingendo umuryango we watangiye kubaho mu buzima bubi kubera ko akazi yakoraga katumaga abona ibyangombwa by’urugo kari kamaze guhagarara.

Yagize ati ”Ubu rwose sinakwirarira, ubuzima bugeze habi, kuko iyo urugo rudafite ikirutunga kandi nta n’uburyo bwo kugishaka ufite ubuzima buba bugeze habi”.

“Bafunze ibikorwa by’ingendo nari ndi gushaka udufaranga two gukemura bimwe mu bibazo nari mfite, birumvikana ko nta mafaranga nari mfite, bihita bihumira ku mirari amezi agiye kuba abiri turi mu rugo, urumva ko ubuzima bumeze nabi cyane”.

Papa Messi arasaba buri wese uko yifite, by’umwihariko abakunzi b’imikino babanaga ku bibuga bitandukanye ndetse no mu biganiro ku maradiyo, ko bamugoboka muri iyi minsi mibi, dore ko gufashanya biri mu muco mwiza usanzwe uranga abanyarwanda.

Yagize ati ”Gufashanya hagati y’abanyarwanda biri mu muco usanzwe uturanga, ndasaba rwose abakunzi b’imikino twabanaga ku bibuga, mu biganiro ku maradiyo, ko bakwihangana buri wese mu bushobozi bwe agafasha Papa Messi, kubera ko ubuzima bugeze habi kandi bazaba bakoze cyane, iyi minsi mibi nivamo tuzongera dusubire mu buzima busanzwe dusabane nk’uko byahoze”.

Papa Messi avuga ko iki cyorezo kimusigiye amasomo y’ingenzi kuko cyamutunguye nta faranga na rimwe yari yarizigamye, akavuga ko niyongera gusubira mu kazi azajya akora ariko yiteguye ko isaha n’isaha bya bihe bibi bishobora kongera kugaruka.

Papa Messi Yiyeguriye ibyo guhamagara kuri Radio guhera mu mwaka wa 2004. Radio yahamagayeho bwa mbere ni Radio10 mu kiganiro cyakorwaga na Shyaka Clever witabye Imana.

Ntiyigeze arangamira inyungu y’amafaranga ahubwo ngo abikora agamije gushimisha umutima no gutanga ibitekerezo bishyira itafari ku gihugu.

Papa Messi avuga ko afite Rayon Sports na Barcelona ku mutima. Ku munsi, Papa Messi yahamagazaga amafaranga 200 ibihe bitaraba bibi, agura packs ubundi akazenguruka imirongo yose yumva aho bishyushye by’umwihariko muri siporo na we agatanga inyunganizi.

Mu baturanyi be, bamuzi nk’icyamamare ndetse mu bamotari bagenzi be izina Papa Messi rirazwi cyane cyane i Nyabugogo aho akunda guparika.


Papa Messi usanzwe utunzwe n'akazi ko gutwara abantu kuri Moto akeneye ubufasha kuko ubuzima bugeze habi

Ushaka gutera inkunga Papa Messi, wahamagara iyi nimero: 0788683861 cyangwa 0722683862





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND