RFL
Kigali

Cristiano Ronaldo yasesekaye mu Butaliyani yakirwa nk’Umwami

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:6/05/2020 12:47
0


Rutahizamu wa Juventus de Turin, Cristiano Ronaldo, yasesekaye mu Butaliyani agaragiwe nk’Umwami, nyuma yo kubura indege imukura iwabo muri Portugal mu minsi ishize, aho yari amaze iminsi n'umuryango we kubera icyorezo cya Coronavirus.



Cristiano wari umaze iminsi mu gace avukamo ka Madeira mu gihugu cya Portugal, yagarutse mu Butaliyani aherekejwe n’amamodoka ya gisirikare menshi cyane yari amucungiye umutekano nk’Umwami ugeze mu bwami bwe.

Cristiano agomba kumara ibyumweru 2 ari mu kato mu mujyi wa Turin mbere y’uko atangira imyitozo na bagenzi be bitegura gusubukura shampiyona yahagaritswe muri Werurwe kubera umuvuduko w’icyorezo cya Coronavirus mu Butaliyani.

Ronaldo yagombaga kuba yarageze mu Butaliyani mu minsi yashize, ariko indege ye yihariye ibuzwa guhaguruka mu mujyi wa Madrid aho yari imaze iminsi,  kubera amabwiriza y’igihugu cya Espagne yo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Indege ya Cristiano Ronaldo yagerageje guhaguruka ubugira 3 ariko ibuzwa kurenga ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Madrid.

Leta y’u Butaliyani iherutse kwemerera abakinnyi gukora imyitozo umukinnyi ku giti cye guhera tariki ya 4 Gicurasi 2020, mu gihe bazatangira gukorera hamwe mu matsinda nk’ikipe guhera tariki ya 18 Gicurasi.

Shampiyona y’u Butaliyani  izwi nka Serie A,  yahagaritswe Juventus de Turn ariyo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 63 ikurikiwe na Lazio Roma ifite amanota 62.


Ronaldo yasesekaye i Turin agaragiwe n'imodoka za gisirikare


Cristiano ni umukinnyi ukunzwe mu Butaliyani by'umwihariko abakunzi ba Juventus





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND