RFL
Kigali

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko iri gutanga serivisi ku bashaka kwandikisha impushya no kuzongeresha

Yanditswe na: Eric Misigaro
Taliki:5/05/2020 18:04
0


Kuri uyu wa Kabiri tariki 05/05/2020 Polisi y'u Rwanda yatangaje ko yafunguye serivisi zo gutanga zo kwandikisha impushya z’agatenganyo cyangwa iza burundu ndetse no kongeresha agaciro k’impushya z’agateganyo cyangwa iza burundu.



Binyuze mu itangazo ryanyujijwe ku rubuga rwa Twitter, Polisi yamenyesheje abantu ko kwandikisha impushya ndetse no kuzongeresha biri gukorwa. Itangaza ryagira riti "Mwiriwe, police y’u Rwanda iramenyesha abantu bose ko serivise zikurikira zafunguye.

·         Kwandikisha impushya z’agatenganyo cyangwa izaburundu

·         Kongeresha agaciro k’impushya z’agateganyo cyangwa izaburundu

Nyuma y’iri tangazo Police yoboneyeho kwibutsa abafite ibinyabiziga byafashwe barenze ku mabwiriza ya gahunda ya #GumaMuRugo ko bagana ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda cyangwa bagahamagara kuri 0788311815 bagafashwa.

Mu gusoza, Polisi yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kurwanya ikwirakwizwa rya coronavirus ari ishingano ya buri wese.

Bimwe mu bibazo abantu babajije Polisi n'uko yabasubije:

1.      Ese amashuli yigisha gutwara imodoka ndetse n’amategeko y’umuhanda bizakomeza gukora?

Police: Amashuri yose ari mu mirimo itari yemererwa kongera gukora mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry'icyorezo cya #COVID-19

2.      Mwiriwe! Naho gahunda yo gukorera impushya za burundu izasubukurwa ryari? Mugendeye ku bari bagezweho?

Police: Serivise zo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga nizisubukurwa muzabimenyeshwa

3.      Ese ibizamini by'impushya z'agateganyo bitanga amanota uwo mwanya (Ibikorerwa kuri mudasobwa) biteganyirijwe iyihe gahunda?

Police: Serivise zo gukora ibizamini by'impushya zo gutwara ibinyabiziga nizisubukurwa muzabimenyeshwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND