RFL
Kigali

Menya amabanga 4 yagufasha gusomana neza

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:5/05/2020 19:31
0


Ubusanzwe gusomana bikoreshwa kenshi. Uretse kuba hari ababikoresha basuhuzanya, bifasha cyane cyane hagati y’abakundana igihe bari mu bihe byabo byiza.



Burya rero si ugupfa kubumbura umunwa cyangwa gusohora ururimi ngo uri gusomana ahubwo hari uburyo bikorwamo kugira ngo bigende neza kandi byoye kugira uwo bibangamira muri mwe.

1.Kuba ufite umwuka umeze neza

Kimwe mu bintu byatuma gusomana bibangamira uwo muri kubikorana, ni ukuba umwuka uri guhumeka ufite impumuro mbi. Murabizi ko hari abantu bagira impumuro mbi mu kanwa ku buryo n’iyo ari kuvuga umwegereye ushobora kumwitaza. Ni byiza ko wirinda ibiribwa bituma mu kanwa hahumura nabi igihe ugiye gusomana kuko byakwangiza iki gikorwa.

Ibyo biribwa habamo ibitunguru, tungurusumu n’ibindi bishobora gutuma usohora umwuka mubi.

2. Umubiri wawe wose werekeze mu gikorwa

Umuhanga bo gusomana abijyamo wese atari ugukoresha iminwa gusa. Fata umugore wawe mu mayunguyungu, mu bitugu, mu biganza, umukorarakore mu musatsi cyangwa n’ahandi ariko wumve ko imibiri yanyu yegeranye kandi iri gukora igikorwa. Ushobora no kuba uretse gusoma iminwa ye ukimukira mu ijosi, amatwi, umukondo n’ahandi hatuma yumva ubushagarira bukwira umubiri wose.

3. Koresha ururimi rwawe witonze kandi ushyiremo ubuhanga

Hari abantu babikora nabi agatangira gukoresha ururimi cyane gusomana bigitangira. Koresha umunwa ugenda uwubumbura gake gake, wirinda kwasama cyane, kandi usa nubumbye kugeza ibintu bigeze aheza ubone gukoresha n’ururimi. Igihe rero ukoresha ururimi, rutware gake cyane kandi nturugeze kure. Rukoreshe neza wirinde ko gusomana bihinduka kurigata umuntu muri kubikorana.

4. Sohora umwuka muke

Iyo abantu bari gusomana hari ubwo amazuru aba yegeranye ku buryo ushobora guhumeka wahagira kandi usohora icyuka cyinshi bikabangamira uwo muri gukorana igikorwa. Ni byiza ko usohora akuka buke buke ku buryo utamuzibiranya ngo nawe umubuze guhumeka.

Src: Operanews






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND