RFL
Kigali

MTN, NCBA Bank na HUAWEI bahaye ubufasha abamotari 1500 bagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:4/05/2020 19:59
0


Sosiyete y’itumanaho MTN Rwanda, NCBA Bank na HUAWEI, biyemeje gufasha abamotari 1,500 bibumbiye muri Ferwacotamo bagizweho ingaruka na Coronavirus, binyujijwe muri Mokash, uburyo bwifashishwa mu kuzigama no kwakira inguzanyo butangwa na Bank NCBA na MTN.



Ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri Moto mu Rwanda FERWACOTAMO ryahisemo amakoperative arindwi (7) afite abanyamuryango bagomba kugerwaho n’iyi nkunga yatanzwe na MTN Rwanda, Bank ya NCBA na HUAWEI. Binyuze mu mpuzamashyirahamwe yabo ikubiyemo amakoperative 7 hatoranyije abamotari 1,500 aho buri umwe ahabwa 10,000 Frw kuri Mokash.

Amakoperative yatoranyijwemo abahabwa ubufasha ni: Gecomo, Korandebe Motari, Koranumucyo Motari, Nyamocoop, Cyinyoni, Twiyubake na GCM Gatsata. Binyuze ku ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri Moto Ferwacotamo Motorcycle, muri aya makoperative hatoranyijwemo abamotari 1,500 bahagarariye imiryango yabo bababaye kurusha abandi, akaba ari bo bagomba kubona iyi nkunga yatanzwe n’ibi bigo.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda Mitwa Kaemba Ng’ambi yavuze ko ari inshingano za buri kigo mu gufasha abagizweho ingaruka n'icyorezo cya Coronavirus, bifatiye ku kuba hakomeje kubaho gahunda yo kutegerana,

Yanavuze ko gahunda ya 'Guma mu Rugo' abantu bamazemo iminsi yatumye benshi badakora, bigira ingaruka nyinshi ku bamotari. Yongeyeho ko bicaye bagasanga abamotari ari bo bagizweho ingaruka cyane na Coronavirus bahitamo kuba ari bo bafashwa. Yagize ati:

Twizera ko muri ibi bihe ari inshingano za buri Sosiyete gufasha abakomeje kugirwaho ingaruka muri ibi bihe isi yugarijwe na Coronavirus. Bitewe na gahunda yo gusiga metero hagati y’umuntu n’undi mu buryo bwo gukumira iki cyorezo, abatwara abagenzi kuri Moto byabagizeho ingaruka cyane. Ku bufatanye na NCBA ndetse na HUAWEI twabonye ko byaba byiza dukoze uko dushoboye tugafasha. Ibi ni bimwe mu byo twashyizemo imbaraga ngo dufashe u Rwanda muri ibi bihe bitoroshye.


Mitwa Kaemba Ng'ambi Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda

Umuyobozi wa NCBA, Lina Higiro, yavuze ko ubusanzwe abamotari ari abantu b’ingirakamaro mu buzima bw’abatuye muri Kigali. Yatangaje ko ari ngombwa gufatanya n’ibindi bigo nka MTN Rwanda na Huawei kubafasha bo n’imiryango yabo muri ibi bihe bikomeye. Yagize ati:

Muri ibi bihe, ni byiza gufatanya na MTN na Huawei atari ugufasha abamotari 1500 n’imiryango yabo gusa, ahubwo no gutangiza uburyo bw’ikoranabuhanga bworoshye bwo kuzigamira ibihe nk’ibi bitateganyijwe mu gihe kizaza.

Umuyobozi wa Ferwacotamo ishyirahamwe ry’abatwara abagenzi kuri Moto mu Rwanda Daniel Ngarambe, yashimiye ubufasha abamotari bahawe na MTN, NCBA na Huawei muri ibi bihe bikomeye.

Avuga kuri ubu bufatanye, umuyobozi wa Huawei mu Rwanda Toni Yangshengwan yavuze ko bishimiye gufasha Abanyarwanda bagizweho ingaruka na Coronavirus ndetse anashimira MTN Rwanda na Huawei ku bwo gufatanya iki gikorwa. Yagize ati:

Twabonye ko byaba byiza dufashije abavandimwe bo muri iki gihugu bagize ubuzima bukomeye kubera iki cyorezo. Ndashimira MTN Rwanda na NCBA kubera iki gikorwa kandi nizeye ko bizatuma n’abandi gukurikiza amabwiriza, mu buryo bwo kwirinda.

Mokash (*182*5#) ni uburyo bwo kwizigama no kwaka inguzanyo bitangwa na NCBA BANK na MTN Rwanda ku nyungu y’ 9% ukaba waguza inguzanyo y’iminsi 30. Muri Mokash, umufatabuguzi ashobora kwizigamira ku nyungu ya 7%.


MTN ifatanyije n'ibindi bigo igiye gufasha abamotari bagizweho ingaruka na Covid-19






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND